
Umwami Emir wa Qatar yageze i Moscow guhosha intambara hagati ya Ukraine n'u Burusiya
Kuri uyu wa kane, Sheikh Tamim Bin Hamad Al-Thani, wa Qatar yageze i Moscou kugira ngo aganire na Perezida Vladimir Putin ku bibazo bya Ukraine n'u Burusiya.
Ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika bivuga ko umuvugizi wa Kreml, Dmitry Peskov, yavuze ko abo bayobozi bombi bazagira “ikiganiro gikomeye” ku bibazo bitandukanye kandi bagashyira umukono ku masezerano atandukanye azibanda ku kugarura umutekano.
Peskov yabwiye abanyamakuru ko Qatar ari inshuti akaba n'umufatanyabikorwa mwiza bityo ko u Burusiya bwiteguye ubufatanye.
Ati: “ Qatar ni umufatanyabikorwa wacu mwiza, umubano w’Uburusiya na Qatari uratera imbere cyane, umubano hagati y’abakuru b’ibihugu umeze neza."
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Mohammed Al-Khulaifi, yatangarije ibiro ntaramakuru bya TASS ko ibiganiro bya Emir na Putin bizibanda kuri Ukraine, Siriya, akarere ka Gaza.