Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNMISS zambitswe imidali
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe ku bwo kuba baritwaye neza.
Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt. Gen. Mohan Subramanian yashimiye Ingabo z’u Rwanda kuko zagiye zubahiriza inshingano neza.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe ubwo abasirikare b’u Rwanda bagize RWANBATT-2 bari mu butumwa bwa UNMISS bari mu gace ka Malakal, bambikwaga imidali y’ishimwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Umuyobozi w’Ingabo za UNMISS, Lt. Gen. Mohan Subramanian yashimiye byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda ku musanzu igira mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
By’umwihariko uyu muyobozi yashimye Ingabo z’iyi Batayo mu gikorwa cy’ubutwari cyo kurokora abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari bagiye kwivuganwa n’abarwanyi b’umutwe wa White Army mu gace ka Nassir County.
Brig. Gen Louis Kanobayire, usanzwe ari Umuyobozi Wungirije wa UNMISS ushinzwe ibikorwa, yashimangiye ko RWANBATT-2 yabashije gushyira mu bikorwa inshingano zayo mu bikorwa by’umutekano n’ituze.
Iyi batabatayo y’Ingabo z’u Rwanda yagize uruhare rufatika mu gucungira umutekano Site y’Abakozi ba na Loni yo Kurinda abasivili ya Makakal (POC) ndetse n’ikigo cya Gisirikare cya Bunj Company.
Gen. Kanobayire, yavuze ko ari intsinzi ituruka ku kumenya gutegura ko gushyira mu bikorwa operasiyo zivamije kubungabunga umutekano n’ituze ry’abaturage.


Kinyarwanda
English
Swahili









