issa
Isreal na Iran byaba byinjiye mu ntambara y'Akarere iri mu mutaka wa Amerika?

Jun 13, 2025 - 14:13
 0

Isreal na Iran byongeye gukozanyaho ndetse bamwe mu bayobozi bakuru b'ingabo muri Iran bahasiga ubuzima.

Iran ivuga ko ibitero bya Israel yagabye kuri sitasiyo zayo za kirimbuzi ndetse byanahitanye abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z'iki gihugu, Hossein Salamiari, ari ugushoza intambara mu buryo bwuzuye.

Leta ya Iran yatangaje ko ibitero by’ingabo za Israel kuri sitasiyo zayo za kirimbuzi (nucléaire) bifatwa nk’itangizwa ry’intambara, ibintu bishobora gutuma intambara yongera gufata indi ntera hagati y’ibi bihugu bimaze igihe birebana ayi ngwe.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran yavuze ko igihugu cye kitazicara ngo kirebere, yemeza ko Iran ifite uburenganzira bwo kwirwanaho no gukumira ikintu cyose cyayihungabanyiriza umutekano n’ubusugire bwayo.

Yagize ati "Ibi ni ibitero bibangamira amahoro ku rwego mpuzamahanga. Iran ntabwo izaceceka imbere y’iki gikorwa cy’agasuzuguro."

Nyuma y'uko Israel igabye ibitero byanahitanye abayobozi bamwe ba Iran, nayo yahise iyisubiza yifashishije drones mu buryo bwo kwihorera ndetse igaragaza ko uku gushotorana kwabayeho, kuzakurikirwa na byinshi kandi bibi.

Ibi bibaye nyuma y’uko Israel ikomeje gukaza umurego mu bitero bigamije guhagarika ikorwa ry'intwaro za kirimbuzi za Iran, ivuga ko zishobora guteza umutekano muke mu Karere kose.

Donald Trump iheruka kugaragaza ko ari gushakira amahoro Uburasirazuba bwo Hagati arashinjwa kuba inyuma y'ibitero bya Israel 

Mu minsi yatambutse Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Donald Trump, yari yagaragaje ko ari mu murongo wo kubuza Iran gukomeza gucura intwaro za kirimbuzi ndetse asaba Israel kuba iretse kugaba ibitero kuri Iran.

Bamwe mu basesengura ibya politiki bakavuga ko ibi Trump yavugaga byose yari abiziranyeho na Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Intebe wa Israel, ahubwo akaba ari ibyo bateguraga ngo bahume mu maso Iran ntizigere imenya igihe cyo kuyigabo ibitero.

Hari impungenge ko mu gihe ibi bihugu byombi byakomeza gushotorana muri ubu buryo, bishobora kuzamura intambara y’akarere, binyuze mu guhuza imbaraga ku mitwe imwe ishyigikiye Iran ndetse n'ibihugu bimwe byo mu Burengerazuba bw'Isi birimo na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, byagaragaje ko biri inyuma ya Israel.

Ibihugu bikomeye ku isi, birimo u Burusiya, u Bushinwa, Saudi Arabia, byasabye ko Isreal yahagarika ibitero iri gutangiza kuri Iran, cyane ko bigaragara ko kuri iyi nshuro ari yo yatangiye ibi bitero by'intambara.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Isreal na Iran byaba byinjiye mu ntambara y'Akarere iri mu mutaka wa Amerika?

Jun 13, 2025 - 14:13
Jun 13, 2025 - 19:27