Perezida Umaro yashimye intambwe ikomeje guterwa hagati y'u Rwanda na DRC
Perezida wa Gineya-Bissau, Oumaro Sissoco umaze imminsi mu ruzinduko i Kinshasa, yashimye intambwe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje gutera mu gushaka amahoro arambye.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri taliki 29 Mata 2025 ,by’umwihariko yashimye abakuru b’ibihugu bya DRC n'u Rwanda guhitamo inzira iganisha ku mahoro arambye.
Sissoco yavuze ko u Rwanda na DRC nk’abaturanyi b’Abanyafurika, bitagomba na rimwe gukimbirana, bityo ashima ko hari intambwe ikomeje guterwa mu kunga ubumwe bw’ibihugu byombi.
Radio Okapi yatangaje ko naho ku ruhande rwa Tshisekedi ubwo yamwakiraga 'Umaro Sissoco Embaló', yatangaje ko amasezerano RDC yagiranye n’u Rwanda ari intambwe iganisha ku cyerekezo cyiza kandi ngo yarayifuzaga.
Ati “Ni isezerano nahaye abaturage banjye ko nzahatana kugeza ku iherezo, ko nzagarura amahoro, ya nyayo kandi arambye. Nyuma y’ibyo mwabonye byose, nta kibazo cy’umutekano muke muri RDC kizongera kubaho. Ni cyo cyifuzo n’intego yanjye.”
Taliki 25 Mata 2025, nib wo u Rwanda na DRC basinye masezerano agena amahame aganisha ku mahoro arambye mu karere yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ariyo yafashije impande zombi kugera kuri aya masezerano.


Kinyarwanda
English
Swahili









