
Perezida Zelensky yahishuye ibyari bikubiye mu kiganiro yagiranye na Donald Trump ubwo bari i Vatican
Mu minsi ishize ubwo habaga umuhango wo gushyingura Papa Francis, benshi batunguwe no kubona Perezida wa Ukraine, Volodymy Zelensky yegeranye na perezida Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari kuganira ariko ntihamenyekana ibyo bavuganye.
kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025, ni bwo Papa Francis yashyinguwe, mu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye, ari nab wo yagiranye ibiganiro n’abayobozi banyuranye barimo na Perezida Donald Trump ariko ntihahishuwe ibyo baganiriyeho.
Kuri uyu wa 3 Gicurasi 2025, ni bwo hatangajwe ibyo Zelensky na Donald Trump baganiriye ubwo bahuriraga i Vatican.
Zelensky yavuze ko bagiranye ibiganiro byiza byibanze ku bijyanye n’imikoranire ku bwirinzi bwo mu kirere no kuba Amerika yafatira u Burusiya ibihano kubera intambara bwashoje kuri Ukraine.
Yahishuye kandi ko mugenzi we wa Amerika yemeye ko iminsi 30 y’agahenge hagati ya Kiev na Moscow yari intambwe nziza yo kurangiza intambara.
Gusa uyu muyobozi, yirinze kugaragaza ibyo yemerewe na Perezida Donald Trump nubwo bikomeje kuvugwa ko iki gihugu cy’igihangange gishobora gufatira u Burusiya ibindi bihano.
Zelensky yashimangiye ko amasezerano ibihugu byombi biherutse kugirana ku birebana n’umutungo kamere n’amabuye y’agaciro biri mu nyungu z’ibihugu byombi kandi bizatuma Ukraine ishobora gusigasira ishoramari rya Amerika no kurinda abaturage bayo.
Ni amasezerano yemerera Amerika kugira uruhare ku mutungo kamere wa Ukraine no gushora imari mu kongera kubaka iki gihugu cyagizweho ingaruka n’intambara kimazemo igihe.