AMAFOTO-Ambasaderi Marie Claire Mukasine yatangiye imirimo yo guhagarira u Rwanda muri Philippine

Mar 21, 2025 - 12:26
 0

Ambasaderi Marie Claire Mukasine yatangiye ku mugaragaro inshingano ze nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Filipine, atuye i Tokyo mu Buyapani, nyuma yo gushyikiriza ibaruwa zimwemerera kuri Perezida Ferdinand Marcos ku wa Gatatu, tariki ya 19 Werurwe.

Mukasine yagaragaje ko u Rwanda na Filipine bifitanye umubano ukomeye n’ubufatanye mu bya dipolomasi.

Perezida Marcos yagaragaje ubushake bwo gukomeza gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi. Yanakomeje kandi atanga intashyo kuri Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda bose.

U Rwanda na Filipine bifitanye umubano wa dipolomasi ukomeje gukura, ushingiye ku masezerano y’ubufatanye rusange (MoU) no ku masezerano y’ingendo zo mu kirere (BASA).

Aya masezerano afasha ibihugu byombi gufatanya mu nzego z’ingenzi, guteza imbere ubucuruzi, uburezi, ubuvuzi, ndetse no koroshya urujya n’uruza rw’abaturage b’ibihugu byombi.

Uretse inshingano ze mu Buyapani no muri Filipine, Ambasaderi Mukasine anahagarariye u Rwanda muri Maleziya no muri Tayilande.

Mu ruzinduko rwe muri Filipine, Ambasaderi Mukasine yahuye n’abagize umuryango w’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, baganira ku mibereho yabo ndetse abagezaho amakuru ku iterambere ry’u Rwanda. Yashimiye uruhare rwabo mu gutuma igihugu gitera imbere, anabashishikariza gukomeza kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’u Rwanda.

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Filipine ugizwe ahanini n’abanyeshuri, kandi umaze kugenda wiyongera uko imyaka igenda ishira. Abenshi muri bo biga mu mashuri makuru na za kaminuza zitandukanye, bakurikirana amasomo y’ingenzi nk’ubuganga, ubuhanga mu by’ubwubatsi, ndetse n’ikoranabuhanga.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.