issa
Tugiye Uvira kugarura ituze ry'abaturage nkuko babidusabye kenshi - Corneille Nangaa

Dec 9, 2025 - 20:18
 0

Mu gihe umwuka w’umutekano muke ukomeje kuba mwinshi muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ugiye “kugarura ituze” mu gihe cya vuba, ugamije kurengera abaturage no guca burundu ihohoterwa n’akavuyo bikomeje guterwa n’abarwanyi ba Wazalendo n’ingabo za Leta.

Mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa 09 Ukuboza 2025 mu mujyi wa Goma, Corneille Nangaa, umuyobozi wa politiki wa AFC/M23, yavuze ko yabonye ubutumwa bwinshi buva mu baturage ba Uvira bamugaragariza ko “barambiwe ihohoterwa, ruswa n’icuraburindi byabateye guhungabana”, bamwinginga ko baza kubagarurira umutekano nk’uko byakozwe muri Goma.

Nangaa wari uri mu kiganiro n’itangazamakuru yasobanuye ko abaturage bo muri Uvira ngo bamuhamagaye bamusaba kubarokora “nk’uko byagendekeye abo mu Mujyi wa Goma”, avuga ko AFC/M23 ifite gahunda yihutirwa yo gusubiza ibintu ku murongo.

Ati “Ibyo bibazo byose by’abaturage ba Uvira bigiye kuba amateka. Turagiye kubasubiza ituze n’umutekano nk’uko byakozwe ahandi hose. Kunyaga abaturage, ubujura, ibyo byose bigiye guhagarara."

AFC/M23 ivuga ko ishingiye kuri icyo cyifuzo cy’abaturage, kandi ko itewe imbaraga no gukomeza “ibikorwa byiza” ivuga ko yagejeje ku baturage bo mu bice yafashe.

Dec 9, 2025 - 20:19