Umunyamakuru w'umurundikazi wahungiye muri DRC ubuzima bwe buri mu kaga

Apr 20, 2025 - 10:58
 0

Géraldine Ingabire, umunyamakuru w’Umurundikazi wahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), akomeje gutabarizwa nyuma yo gutabwa muri yombi acyekwaho gukorana n’umutwe wa RED-Tabara urwanya Leta y’u Burundi.

Uyu munyamakuru yatawe muri yombi ku ya 16 Mata 2025 ubwo yari mu muhanda wa Malinde, yerekeza ku kazi kuri radiyo Amani FM asanzwe akorera.

 Ifatwa rye, ryagizwemo uruhare  n'abakozi ba komisiyo y'igihugu ishinzwe impunzi (CNR). Akaba yarafashwe nta cyemezo na kimwe  cyatanzwe cyo kumuta muri yombi (Arrest warrant). 

RPAburundi,  itangaza ko ngo mu  birego aregwa  harimo kuba yaragize uruhare mu nama yakozwe rwihishwa yo kwakira abayoboke bashya ba RED- Tabara,  icyakora ngo akaba  nta bimenyetso bifatika byatanzwe ubwo yafatwaga.

Kugeza ubu Géraldine Ingabire , afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mulongwe, i Fizi, mu Burasirazuba bw'iki gihugu. Ubuyobozi bwa radiyo Amani FM, bwavuze ko ifatwa rye ridafite ishingiro bityo akaba ari ukubangamira uburenganzira bwe bw’ibanze.

Ubuyobozi bwa Radio Aman bwagize buti: “ Ni ukubangamira Uburenganzira bwe bw'ibanze, byongeyeho kandi yambuwe uruhinja, yonsaga, kandi  ubuzima bwe bumeze nabi.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu {ubw’umugore} n'abanyamakuru, bamaganye iri fungwa bavuga  ko ritemewe. Barasaba ko uyu mubyeyi  yarekurwa byihuse hakubahirizwa uburenganzira bwe bw'ibanze n'ubw'uruhinja.

Umuryango wa Ingabire wagaragaje impungenge zikomeye z’uko ashobora koherezwa mu Burundi bityo ubuzima bwe bukaba bwarushaho kujya mu kaga.

Kugeza ubu, abategetsi ba Kongo ntibagaragaza impamvu nyazo zatumye ifatwa rya Géraldine Ingabire.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.