Abo mwita inshuti ku ruhande rumwe baguhesha ukuboko kumwe bakakwambura bakoresheje ukundi kuboko- Perezida Kagame
Perezida Kagame yavuze ko hari inshuti(Partiners) zimwe zitangisha ukuboko kumwe nyuma zikagaruka zikakwambuza ukundi zifuza ko utapfa cyangwa ngo ukire bitewe n’icyo zishaka.
Ubwo yari muri BK Arena kuri iki Cyumweru mu gikorwa cyo kuganira n’abaturage, yatanze ubutumwa ko hari inshuti ziguhesha ukuboko kumwe zikakwambuza ukundi ziguheza hagati ariko ku buryo umuntu arangaye y’anapfa.
Ibi yabigarutseho yerekana ko ibihe u Rwanda rurimo byerekana ibyo yavugaga haruguru ko mu mikorere n’imibanire y’abo bitwa inshuti z’u Rwanda n’intara ya Afurika yose ariko bifuza ko bakomeza kumera.
Ati” Ibihe turimo byerekana ibyo navugaga by’uko mubana n’abo bita ngo ni inshuti(Partiners) n’abandi ariko mu mateka atajya kure mu mikorere yabo no mu mibanire yabo natwe {Twebwe ndavuga, ndahera ku Rwanda}, ariko n’ujya kubisesengura kurusha birafata iyi ntara ya Afurika yose. Niko tubaye , niko tubanye niko bashaka ko ariko dukomeza kumera.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko amateka y’Abanyarwanda mu myaka 30 ishize na mbere yayo, ko abo bayagizemo uruhare kurusha n’abanyarwanda.
Ati”: Amateka yacu tubayemo mvuge mu myaka 30 ishize ariko ifite iyindi yayibanjirije myinshi, n’imibereho mibi y’igIhugu cyacu nk’Abanyarwanda. Muribuka abacu twatakaje{Ni nabyiza ko ngiye kubivuga tugana muri uku kwezi twibuka kwa Kane). Ababigizemo uruhare batari abanyarwanda kandi bagize uruhare runini ndetse ruruta urw’Abanyarwanda muri ayo mateka yatumye ibintu bimera gutyo, nibo abongabo n’uyu munsi bakidukurikirana , batubuza amahwemo ndetse banakuziza ko uva hahandi udapfuye ntukire, ibyo bakabikuziza kubera ko wavuye muri wa mwanya bagushyizemo wo kudapfa ntukire ibyo ukagomba kubyishyura.
Yavuze ko Abanyarwanda bafite amahitamo yabo ntawe bagendeyeho ndetse anashima ko hari abanyafurika bamwe nabo amaze kwisobanukirwa bagahitamo.


Kinyarwanda
English
Swahili









