
Turwana urugamba rw'umuriro-Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yabwiye abari bateraniye muri Bk Arena ko ari kurwana urugamba rw'umuriro ariko kandi ni bwo buzima.
Perezida Kagame yaganiriye n'abaturage bo mu Karere ka Kicukiro bari bateraniye muri Bk Arena. Mu ijambo rye yavuze ko "Ibyo mvuga ni ukuri. Turarwana urugamba rw'umuriro kandi nibwo buzima. Ibihe turimo byerekana ko amateka yacu atihanganira abatuvogera. Ndandambara yantera ubwoba!"
Perezida Kagame yanakomoje ku bihugu byo mu burengerazuba bw'isi bigena uko abantu babaho. Ati"Baba bashaka ko uguma aho hagati. Udapfuye ariko utanabayeho birenze uko benshi babayeho. Ntacyo ugomba kwishyura, rero jye nari nziko Abanyarwanda twahisemo ari nako abanyafurika bahisemo. Twese turagerageza bigaterwa n'ubushake abantu bagira".
Perezida Kagame yasobanuye ko amateka y'abanyarwanda atabemerera kujenjeka.
Ati "Muribuka amateka yacu, abacu twatakaje. Ababigizemo uruhare runini si abanyarwanda kandi n'uyu munsi baracyadukurikirana. Baracyatubuza amahwemo ndetse banakuziza ko uva hahandi udapfuye, wavuye muri wa mwanya udapfuye uba ugomba kubyishyura kuko bakwereka ko ugomba gusubira hahandi".
Perezida Kagame ari kuganira n'abaturage nk'uko yabibijeje ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Kicukiro muri site ya Gahanga ku itariki 13 Nyakanga 2024.
Ububiligi yabuhaye isomo
Perezida Kagame yabwiye Ububiligi ko bakwiriye gutanga Amahoro kuko bakolonije u Rwanda none bakomeje kugena uko u Rwanda rubaho. Ati"Ububiligi turaza guhangana mu bushobozi bwacu buke, tuzabiyuhagira. Dukorere igihugu cyacu ubundi duhangane n'abadusenya. Kuba wowe biravuna.
Ni nko kubohora igihugu. Iki gihugu cyavunnye abantu, hari abatanze Ubuzima. Sinumva rero ko abantu bananiwe ku buryo bashaka ibyoroshye. Mwitegure kandi mufunge umukandara. Mwebwe abanyarwanda mwitegure mufunge umukandara murwanire uburenganzira bwacu".
Perezida Kagame yasabye abanyarwanda bose kuba maso ntibakangwe n'abavuza induru bari hirya no hino ku isi.
Abanyarwanda babe maso
Perezida Kagame yasabye abanyarwanda ko bakwiriye kuba maso. Ati" Za nyigisho nta kibazo mfitanye nazo. Nunkubita ku musaya umwe nugira amahirwe ndasigara ndi muzima rwose. Jyewe iryo niryo dini ryanjye. Ndakubita n'ahandi hose".
Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda gukomeza kubaka ubumwe, gukomeza kubaka igihugu no kubana n'abaturanyi ariko mu gihe batanga Amahoro.