Ibihumbi by’abaturage baje kuganira na Perezida Kagame muri BK Arena-AMAFOTO

Mar 16, 2025 - 11:25
 0

Abaturage baturutse hirya no hino by’umwihariko ababarizwa mu mujyi wa Kigali, babukereye muri BK Arena, aho baje kuganira n’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame.

Ni igikorwa Umukuru w’Igihugu asanzwe akora cyo kwegera abaturage bakaganira ku by’iterambere ry’igihugu. Kuri iyi nshuro kikaba cyabereye mu nyubako ya BK Arena kuri iki Cyumweru taliki 16 Werurwe 2025.

Abaturage baturutse imihanda yose, binjiranye akanyamuneza bigaragara ko biteguye kandi bananyotewe kongera kumva Perezida Paul Kagame abaganiriza imbonankubone. Ni gahunda y’Umukuru w’Igihugu yo kwegera abaturage ibaye bwa mbere kuva hatangizwa gahunda ya NST2.

Byari biteganyijwe ko iyi gahunda y’umukuru w’Igihugu yari kubera mu Karere ka Kicukiro kuri Site ya Gahanga kuri uyu wa Gatandatu taliki 15 Werurwe 2025, ariko Umujyi wa Kigali nyuma uza gutangaza ko iki gikorwa kimuriwe muri BK Arena ku mpamvu z’ihindagurika ry’Ikirere.

Mar 16, 2025 - 11:49

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.