Sudan yihimuye kuri Kenya
Igihugu cya Sudan kihimuye kuri Kenya nyuma yo kuyishinja gushyigikira umutwe wa Forces de Soutien Rapide (FSR) barwanya Leta ya Sudani ishoza intambara muri iki gihugu.
Kubera iyo mpamvu, ubuyobozi buvuga ko bwafashe icyo cyemezo, cy’uko nta bicuruzwa bya Kenya bizongera kwinjizwa muri Sudan.
Ni icyemezo kandi ngo kigomba guhita gitangira kubahirizwa nk’uko bikubiye mu itangazo, ryasohowe na Minisiteri y’Ubucuruzi ya Sudani nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru rya Leta ya Sudani, SUNNA.
Gusa mbere yo gufata umwanzuro wo guhagarika ibicuruzwa bya Kenya, mu minsi ishize, Guverinoma ya Sudan yari yabanje gutumiza Ambasaderi wayo muri Kenya, kubera umubano utameze neza hagati y’ibihugu byombi.
Abarwanyi b’umutwe wa FSR bamaze imyaka ibiri bari mu ntambara, bahanganyemo n’igisirikare cyane Leta ya Sudani.


Kinyarwanda
English
Swahili









