Kicukiro: Hagaragaye umurambo w’umwana wishwe n’amazi y’imvura
Ahitwa mu Cyumbati mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro hagaragaye umurambo w’umwana ww’imyaka itandatu y’amavuko watwawe n’amazi y’imvura.
Uyu murambo w’uyu mwana wagaragaye ahagana saa ine z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo 2025.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko uyu mwana yishwe n’amazi y’imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025, ubwo yari avuye ku ishuri.
Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES, abandi bana aribo bagiye kubwira ababyeyi be ko yatwawe n’amazi batangira igikorwa cyo kumushakisha.
Umuturage umwe yagize ati “ Yatashye ari kumwe n’abandi bana bavuye ku ishuri bageze hariya ngo amazi aramujyana abandi bana barakomeza bajya kubibwira iwabo noneho ababyeyi be batangira kumushakisha baraye bamushakisha ariko umurambo ubonetse noaha mu gitondo.”
Ukwelitimes, yagerageje guhamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Médiatrice, kugira ngo imubaze icyo ubuyobozi buri gukora kugira ngo butunganye aha hantu uyu mwana yatwariwe n’amazi cyane n’abaturage bavuga ko amazi akunze kuhatwarira abantu benshi ntiyabasha kuboneka.
Abaturage bazindukiye mu gikorwa cyo gushakisha umurambo w'uyu mwana watwawe n'amazi y'imvura
Abatarage bahise batangira igikorwa cyo gushakisha umwana


Kinyarwanda
English
Swahili









