Rutsiro: Umusore yasanzwe mu mugozi bikekwa ko yiyahuye
Umusore witwa Nizeyimana Jean Claude w'imyaka 24, wari utuye mu Murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, yasanzwe mu mugozi yapfuye hakekwa ko yapfuye yimanitse.
Mu Mudugudu wa Gisunzu mu kagari ka Shyembe mu Murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro niho uwo musore witwa Nizeyimana Jean Claude bikekwa ko yiyahuye yabarizwaga.
Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026, ari bwo uwo musore wari ingaragu yasanzwe mu nzu yararagamo yapfuye amanitse mu mugozi. Ise w'uwo musore ni we wamenye ayo makuru bwa mbere amenyesha umugore we ko uwo muhungu wabo asanze amanitse mu mugozi bari basanzwe bazirikisha amatungo.
Rutayisire Deogratias Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gihango aganira na TV1, yemeje amakuru y'urupfu rw'uwo musore.
Yagize ati "Basanze yiyahuye, yaraye i Murunda mu bitaro, yari amaze iminsi arwaye ntibazi impamvu, ibindi bizamenyekana nyuma."
Abaturage batuye mu Mudugudu wa Gisunzu bavuze ko uwo musore n'ababyeyi bari babanye mu mahoro ku buryo ntawe bari bafitanye ikibazo cyatuma yiyahura.


Kinyarwanda
English
Swahili









