issa
Nyanza: Abantu 26 bajyanywe kwa muganga kubera umusururu banyweye

Jul 23, 2025 - 09:17
 0

Abantu 26 bahuriye kwa muganga, umwe muri bo aremba bikomeye nyuma yo kunywa ikinyobwa cya gakondo gitunganywa mu masaka kizwi nk’umusururu, bubagwa nabi mu nda, hakekwa umwanda bwenganywe.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyamitobo, Akagari ka Kabuga, mu Murenge wa Nyagisozi, mu karere ka Nyanza, ku wa 20 Nyakanga 2025, aho rugo ry’Umuyobozi Ushinzwe Umutekano muri uwo mudugudu yari yagize ibirori by’umubatizo w’umwana we, maze mu binyobwa yari yateguriye abashyitsi be ashyiramo n’umusururu.

Amakuru avuga ko nyuma y’ibirori, abanyoye uyu musururu ukabagwa nabi barimo na bene urugo (umugore n’umugabo), maze abagera kuri 26 bajya kwa muganga, barimo 25 bagiye ku ku Ivuriro ry’Ibanze rya Mveya, riherereye mu Murenge wa Nyagisozi, mu gihe umwe yajyanywe ku Bitaro bya Nyanza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Habinshuti Slydio, yabwiye IGIHE ko mu isesengura ry’ibanze bakoze babonye ko ubu burwayi bwatewe n’umwanda iki kinyobwa cyateguranywe.

Ati “Haketswe ko waba ari umwanda watumye uriya musururu ubagwa nabi, kuko abanyoye izindi nzoga nta kibazo bagize, ndetse uyu musururu na ba nyirurugo bararwaye, tukabona ko batari kwihumanya ubwabo.”

Gitifu Habinshuti yasabye abaturage kongera isuku mu binyobwa byose bategura, kugira ngo bibe ibibafasha kugira ubuzima bwiza no kuryoshya iminsi mikuru, aho kuva mu birori berekeza kwa muganga.

Jul 23, 2025 - 09:34