Iburasirazuba: Abayobozi bahize abandi mu guhanga udushya bahawe ibihembo
Abayobozi bahize abandi mu marushanwa yo guhanga udushya mu turere two mu Ntara y'Iburasirazuba, yateguye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu baherewe ibihembo mu karere ka Rwamagana nyuma y'umuganda rusange wabereye mu Murenge wa Kigabiro.
Igikorwa cyo gutanga ibyo ibihembo ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba, cyabereye mu Murenge Kigabiro mu karere ka Rwamagana ku uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, nyuma y'umuganda rusange wabereye mu kagari ka Cyanya. Ibyo bihembo ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba, byahawe abayobozi bahanze udushya mu miyoborere no gufatanya n'abaturage.
Bamwe mu bayobozi bahawe ibihembo bagaragaje ko udushya bahanze twagize uruhare mu kuzana Impinduka mu mibereho y'abaturage.
Umwe mu bayobozi bahawe ibihembo ni Ntabanganyimana Samuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Sovu mu Murenge wa Kigabiro Akarere ka Rwamagana, avuga ko agashya bahanze bise "Twite ku mwitero wacu" kagize uruhare mu guhindura imyumvire y'abaturage bituma hakemuka n'ibibazo byari bibugarije.
Yagize ati " Akagari ka Sovu kajyaga kaba akanyuma mu bintu byose, twicaye hasi turavuga ngo ni iki cyadukura aha hantu turi inyuma mu bintu byose, agashya ka twite ku mwitero wacu tugakoresha mu bintu bitandukanye, mu makimbirane ingo zari zibanye nabi, ubu ingo twarazigishije, Sovu tubanye neza, ikindi cya kabiri Sovu twabaga abanyuma muri Ejo Heza, ariko twagakoreyemo kano gashya ubu turi aba mbere mu rwego rw'Intara. Twari tutarumva uburyo twakishakamo ibisubizo, ubu twavuguruye Akagari kacu ntayindi ngengo y'imari."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana, Ruhangaza Brigitte nawe avuga ko "agashya Iwacu heza" baherewe igihembo kabafashije mu kunoza isuku mu Murenge wabo.
Yagize ati "Umurenge wacu nk'Umurenge uri mu cyaro, twashyizeho agashya kugira ngo abaturage bacu bagire ubuzima bwiza, abenshi wabonaga babayeho nabi, ariko tumaze kugashyiraho, twatangira gukubura imihanda y'imigenderano no mu ngo, ku wa kabiri no ku wa Gatanu barakubura, ikindi tukita ku baturage batishoboye aho tumaze kugurira matera abaturage 206. Dufite komite ibyitaho kuva ku isibo kugera ku Murenge, twishyurira mituweli abaturage batishoboye kandi turacyakomeje."
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma yo gutanga ibihembo yavuze ko gahunda n'amarushanwa yo guhanga udushya azana impinduka mu mibereho y'abaturage.
Yagize ati" Nagira ngo nshime cyane Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, yashyizeho iyi gahunda yo guhemba abayobozi mu nzego z'ibanze cyane ku rwego rw'imidugudu n'utugari baba bahanze udushya, babatera ishema n'akanyabugabo, icyiza udushya baba bahanze tuba tugendeye cyane ku bibazo bafite mu midugudu cyangwa mu masibo. Mwumvise abari bafite ikibazo cy'amazi bakayakura ku isoko ndetse bakayageza ku kigo abana babo bigiraho."
Guverineri Rubingisa yakomeje ati" Bagiye bahanga udushya dutandukanye bikaragaza ubufatanye n'abaturage kuko iyo bahembewe hano mu ruhame, bibaha iryo shema bakumva ko bagakagombye gukomerezaho. Ni ibyiza natwe tugomba gukomerezaho no mu marushanwa tugira mu midugudu itandukanye, kugira ngo bahange udushya bishakire ibisubizo kandi bakemura ibibazo byihariye mu midugudu yabo."
Ibi bihembo byahawe ababaye indashyikirwa mu guhanga udushya mu guteza imbere imiyoborere myiza, ubukungu, imibereho myiza by'Abanyarwanda. Mu Ntara y'Iburasirazuba hahanzwe udushya umunani mu gihe mu Gihugu hose udushya 30 nitwo twahize utundi.


Kinyarwanda
English
Swahili









