issa
Gisagara: Umugore yasanzwe mu cyuzi yapfuye

Aug 1, 2025 - 09:23
 0

Umugore witwa Nyirahategekimana Jacqueline, uri mu kigero cy’imyaka 35 wari utuye mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Gisagara yasanzwe yapfuye mu cyuzi cya Disha giherereye mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, bikekwa ko yiyahuye.

Amakuru ajyanye n’urupfu rw’uyu mugore yamenyekanye atanzwe n’abashumba baragiraga mu nkengero z’icyo cyuzi kiri hagati y’Umurenge wa Mbazi n’uwa Save Gisagara.

 Umuyobozi w’Umudugudu wahageze bwa mbere yavuze ko nyakwigendera yavuye iwe mu rukerera rwo kuwa Kane.

 Ubwo yaganiraga na Isango Star, yagize ati: "Nabwiye umuyobozi w’Umudugudu yabagamo, ambwira ko yaraye mu rugo, akaba yazindutse ababwira ko agiye mu Kagera gusura mukuru we. Nibwo kuza hano kwiyahura."

 Abaturage bavuga ko uyumugore bari bamuzi nk’umuntu ukunda gukora ndetse bakeka ko yaba yarahuye n’ibibazo bikomeye.

 Ibi abaturage babishingira ku kuba umugabo wa yakwigendera yari yaramutaye.

 Umuturage umwe yagize ati: "Yahingaga amapariseri y’imiceri mu kabande, n’ubu yari yarasaruye. akamenya gucuruza no gushaka amafaranga cyane."

 Undi muturage yagize ati: "Nta muntu wagira ibibazo byatuma yivutsa ubuzima! Uwo si n’umuco w’Abanyarwanda."

 Yakomeje agira ati: "Twese dufite ibibazo, ntabwo rero ikibazo cyakemurwa no kuza mu cyuzi. Inama naha umuntu ni uko yagira ikibazo akajya akiganirira mugenzi we."

 Abaturage bo muri aka gace bavuga ko nta muntu waba yamuroshye mu cyuzi bitewe n’uko kizwi nk’ahantu binshi bakunze kujya kwiyahurira.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, nawe yemeje aya makuru, anihanganisha umuryango wa Nyakwigendera.