issa
Updated: Ibyo Perezida Kagame yaganiriye na Emir wa Qatar

Sep 12, 2025 - 18:19
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu murwa mukuru wa Qatar, i Doha, kuri uyu wa gatanu, aho yakiriwe ku meza y’icyubahiro na Sultan bin Saad bin Sultan Al Muraikhi, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri icyo gihugu.

Updated 

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha muri Qatar kuri uyu wa 12 Nzeri 2025, aho yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Sultan bin Saad bin Sultan Al Muraikhi, mbere yo kugirana ibiganiro na Nyiricyubahiro Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Emir wa Qatar.

Muri ibi biganiro byabereye muri Doha, Perezida Kagame yifatanyije na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani mu izina rye ndetse n’iry’Abanyarwanda muri rusange, nyuma y’igitero cya Israel cyagabwe muri icyo gihugu ku wa 9 Nzeri 2025, kigamije kwivugana bamwe mu bayobozi b’Umutwe wa Hamas bari i Doha.

Perezida Kagame yagejeje ubutumwa bwo kwihanganisha ku bw’abo baguye muri ibyo bitero, agaragaza kandi ko ari ingenzi gushakira ibisubizo binyuze mu nzira zo kubahiriza ubutabera no kubazwa inshingano mu makimbirane akomeje mu karere.

Umukuru w’Igihugu yashimye uruhare rukomeye rwa Qatar mu bikorwa by’ubuhuza bigamije gukemura amakimbirane atandukanye hirya no hino ku isi, by’umwihariko mu Karere k’Ibiyaga Bigari aho iki gihugu cyagiye kigaragaza ubushake n’ubushobozi mu gushakira amahoro ibihugu bihanganye.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Qatar rwabaye mu gihe iki gihugu cyari kimaze iminsi mike gihungabanyijwe n’igitero gikomeye, bikagaragaza ubufatanye n’ubuvandimwe hagati y’u Rwanda na Qatar mu bihe bikomeye.

Ibyabanje

Uruzinduko rwa Perezida Kagame rugamije gukomeza gutsura umubano hagati y’u Rwanda na Qatar, ndetse rukaba ruzibanda ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ishoramari, ubucuruzi, ubukerarugendo, n’umutekano.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame aza guhura na Nyiricyubahiro Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Emir wa Qatar, uyu munsi. Iyo nama izibanda ku kurebera hamwe uburyo ibihugu byombi byarushaho kunoza ubufatanye busanzwe buranga Kigali na Doha, bikanashyira imbere imishinga y’igihe kirekire igamije guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye imikoranire ikomeye mu nzego zitandukanye. Qatar yashoye imari mu bikorwa by’ingenzi mu Rwanda, birimo hoteli zigezweho, ubwikorezi bwo mu kirere binyuze muri Qatar Airways, ndetse n’imishinga y’ibikorwa remezo. Ku rundi ruhande, u Rwanda rukomeje kuba umufatanyabikorwa w’icyitegererezo muri Afurika ku rwego rwa Qatar mu bijyanye n’umutekano n’ishoramari.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rubaye mu gihe ibihugu byombi byiyemeje gukomeza kubaka ubufatanye bushingiye ku bwubahane, ubushake bwa politiki n’inyungu z’iterambere ry’abaturage.

Ubusanzwe Perezida Kagame akunze kugirira uruzinduko i Doha mu rwego rwo kurushaho kunoza imikoranire hagati y’u Rwanda na Qatar, ndetse n’uyu munsi biteganyijwe ko ibiganiro agirana na Emir bizatangaza indi miryango mishya y’iterambere izafasha ibihugu byombi.

Sep 13, 2025 - 09:37