Byinshi wamenya ku Igare rizakoreshwa muri shampiyona y’isi y’Amagare
Mu Rwanda hari imyiteguro ya shampiyona y’isi y’amagare ibura iminsi micye cyane kugira ngo ibe itangiye. Tugiye kurebera hamwe ubwoko bw’igare rizakoreshwa muri iri siganwa n’icyo rifite ritandukanyeho n'andi akoreshwa.
Rimwe mu magare meza akundwa cyane n’abakora isiganwa ry’Amagare, ryitwa Road Bike. Ubu bwoko bw’iri gare ni nabwo buzakoreshwa muri Shampiyona y’isi y’amagare izatangira tariki 21 Nzeri 2025.
Ni isiganwa rigiye kubera muri Afurika bwa mbere ariko byumwihariko mu Rwanda. Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwahagurutse ndetse ubona ko iri siganwa riteguye neza.
Igare ryo mu bwoko bwa Road Bike rizakoreshwa rimeze gute?
Iri gare ryitwa ‘Road Bike’ urebeye inyuma rigarara nk’irifite ibiro byinshi ariko ntabwo ari ko bimeze kuko rifite ibiro 6 n’amagarama 800 gusa. Iri Gare rikozwe mu buryo bwa ‘Aerodynamics’ aho rifite ishusho ishobora kudafatwa n’umuyaga cyane bikanafasha umunyonzi kwihuta.
Ipine ry’iri gare riba ari rito cyane ugereranyije n’ay’asanzwe akoreshwa mu bwikorezi bw’ibintu. Uko iri gare rimeze mu gice cy’ibaho umunyururu, ndetse kandi riba rifite ikitwa Imashini zirenze 3 ndetse zose zishobora guhuzwa n’inanga (y’igare).
Ibi bintu byose ni ibishobora gutuma ucunga neza igare ryawe kuko bigufasha mu gihe wifuza kwihuta, kugenda gacye ndetse n’ibindi.
Aya magare azakoreshwa nk’ibisanzwe nayo afite ibirenge bifite uburyo bwo gucomekwa kugira ngo abashe kunyonga kandi yihuta cyane. Iri gare rifite kandi aho gufata hakoze neza bitandukanye n’andi magare dusanzwe tubona.
Igituma ubona iri gare ritandukanye n’andi n’uko amahembe yayo uba ubona asa nk’ayegeranye bituma amaboko y’umunyonzi aba arambutse neza bikamufasha muri cya gihe atwaye. Ibi bituma abasha gukata mu ikorosi runaka ntakibazo.
Mu mahembe y’iri gare hari agakoresho kashyizwemo gashobora gushyirwaho telefone cyangwa inyakiramashusho ishishrwamo ibintu byose umunyonzi akeneye biraba n’isiganwa iryo ari ryo ryose.
Iri gare bitewe n'ubuyobozi, uko rifasha y'umunyonzi igiceiro cyaryo kiri hejuru cyane kuko nibura ribarirwa agaciro ka Milliyoni 32,972800 z'amafaranga y'u Rwanda.
Kugeza ubu hano mu Rwanda shampiyona y’isi y’Amagare izitabirwa n’ibihumbi birenze 50 biturutse impande zitandukanye z’isi.
Mu Rwanda imyiteguro imeze neza kuko imihanda ndetse n’amazu byatangiye kurimbishwa mu gihe harimo kwitegura iyi shampiyona y'isi y'Amagare.


Kinyarwanda
English
Swahili









