Al Hilal SC ikina Shampiyona y’u Rwanda ishobora gutakaza umutoza wayo mukuru
Ikipe ya Al Hilal SC ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, ishobora gutakaza umutoza wayo mukuru, Aurelian Laurentiu urimo gushakishwa bikomeye na CR Belouizdad yo muri Algeria.
Nkuko bitamgazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Algeria, bigaragaza ko hari ibiganiro biri hagati y’ikipe ya CR Belouizdad n’umunya-Romania utoza ikipe ya Al Hilal SC, Aurelian Laurentiu Reghecampf.
Amakuru avuga ko Reghecampf ari we uri ku mwanya wa mbere mu batoza bashobora gusimbura uwari umutoza mukuru wa CR Belouizdad wamaze kwirukanwa witwa Sead Ramovic. Uyu mutoza yirukanwe tariki 30 Werurwe 2026 kubera umusaruro nkene.
Ikipe ya CR Belouizdad yo mu gihugu cya Algeria bivugwa ko babonye Aurelian Laurentiu Reghecampf afite ubunararibonye mu mupira wo mu bihugu by’Abarabu no muri Afurika, ndetse bongera no kugendera ku byo yagezeho muri uyu mwaka w’imikino atoza ikipe ya Al Hilal SC. Biteganyijwe ko Aurelian Laurentiu azasoza amasezerano ye afitanye na Al-Hilal mu mezi abiri ari imbere, ni ukuvuga mu mpera z’iyi Saison ya 2025/2026.
Amakuru atangazwa kandi n’ikinyamakuru cyo muri Sudani, Sudafoot, yemeza ko Aurelian Laurentiu yamaze kwemera igitekerezo cyo gutoza CR Belouizdad, ariko asaba ko yazajyana n’abamwungirije bose, ntibyishimirwa n’ubuyobozi bwa Belouizdad, kuko bwo bushaka abakozi bake kandi bagahuzwa n’abatoza b’imbere mu gihugu.
Reghecampf yigeze gutangaza kenshi mu itangazamakuru ryo muri Romania ko yafashe icyemezo cyo kuba aretse gufata umwanzuro we wo kongera amasezerano muri Al Hilal SC cyangwa kujya mu yindi kipe, kugeza igihe shampiyona izarangirira.
Aurelian Laurentiu kugeza ubu ntari kubarizwa hano mu Rwanda kuko ubuyobozi bwa Al Hilal SC bwamwohereje muri Sudani kujya gusoza Shampiyona, mu gihe iyirimo gukina Shampiyona y’u Rwanda irimo gutozwa n’umwungiriza, Dino Fiorel.
Abakurikirana Al Hilal SC bemeza ko Reghecampf ashaka gukomeza gufungurira imiryango amakipe menshi mu gihe azaba asoje amasezerano, nubwo yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Al-Hilal ku bintu byinshi, harimo no gukuraho umutoza w’Umunya-Sudani Khaled Bakheet mu itsinda ry’abatoza b’iyi kipe.
Aurelian Laurentiu ashobora kwerekeza muri Algeria

Kinyarwanda
English
Swahili









