Rayon Sports yatangaje Kwizera Olivier nk'umuzamu wayo [Amafoto]
Ikipe ya Rayon Sports yerekanye umuzamu w'umunyarwanda, Kwizera Olivier, nk'umukinnyi wayo mushya.
Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi iri mu biganiro n'abakinnyi bagiye batandukanye yifuza ko bazayifasha mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona izatangira mu bihe biri imbere.
Muri abo bakinnyi ikipe ya Rayon Sports yaganirizaga harimo umuzamu benshi bamaze igihe bavuga ko ari umuzamu wa mbere mu Rwanda ariko wirengagijwe. Kwizera Olivier yamaze gusinya amasezerano y'Amezi atandatu nk'umuzamu w'iyi kipe.
Amakuru dufite avuga ko Kwizera Olivier muri iki gihe cy'Amezi atandatu asinye, azajya ahembwa ibihumbi 2 by'Amadorari [Arenga Milliyoni 3]. Kwizera Olivier yari amaze iminsi ari gukorera imyitozo hano mu Rwanda nyuma yo gutandukana na Al Kawkab yo muri Saudi Arabia.
Kwizera Olivier ni umuzamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ariko yari amaze igihe adahamagarwa. Uyu mukinnyi w'imyaka 30, yakinnye muri APR FC, Bugesera FC, Free States Stars, Gasogi United none yongeye kugaruka muri Rayon Sports.
Kwizera Olivier asinye yiyongera ku bakinnyi barimo Yannick Bangala Litombo wasinye kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Mutarama 2026, ndetse na Faustin Kitoko Likau Pizzaro uheruka gusinya mu cyumweru gishize.


Kinyarwanda
English
Swahili









