Rutsiro: Isindwe ryo ku bunani ryatumye yurira inzu ye arayisenya
Umugabo wo mu Karere ka Rutsiro, yanyweye inzoga nyinshi ku munsi w'ubunani Bunani, arasinda arangije yurira inzu arayisenya.
Ibi bintu uyu mugabo yakoze byateje ururondogoro abaturanyi be.
Iby'aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ku wa 1 Mutarama 2026.
Bivugwa ko mbere yo gukura amabati ku nzu ye uwo mugabo yahigaga umugore we ashaka kumwica ariko aramubura uretse ko bitaremezwa n’inzego zibishinzwe.
Abaturage babwiye itangazamakuru ko uwo mugabo yari atakigira imyitwarire ndetse yari yasinze inzoga yanywe kuri uwo munsi w'ubunani.
Umwe yagize ati " Twari benshi ariko twese twatinye kumwegera, kuko yari ameze nabi kandi dufite impungenge z’uko yagira uwo agirira nabi."
Kugeza ubu, inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ntiziratangaza ku mugaragaro iby’uyu mugabo, gusa abaturage barasaba ubuyobozi gukemura ikibazo cy'ibiyobyabweng bigaragara muri aka gace.


Kinyarwanda
English
Swahili









