issa
Nyarugenge: Abageni babuze inzu yo kubamo nyuma yo gusezerana barara ku kagari

Feb 14, 2026 - 11:26
 0

Abageni mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali bari bamaze gukora ubukwe, babuze inzu batahamo bajya kurara ku Biro by’Akagari ka Rwampara bitewe n’uko umusore yabeshye uwo bari bamaze gusezerana ko afite aho bazaba kandi ntaho.

Abo bageni baraye kuri ibyo biro by’ako kagari ku itariki 12 Gashyantare 2026 ndetse bari bafite n’ibishyingiranwa umukobwa yari atahanye mu rugo rushya.

Ni nyuma y’uko abo bombi bari bamaze gusezerana mu mategeko mu Karere ka Kamonyi ariko bagomba gutaha i Kigali bagahita babana nk’umugore n’umugabo.

Mu gahinda kenshi, uwo mukobwa wari wumiwe nk’uwabengewe ku Kiliziya, yabwiye TV1 ko yatunguwe no gusanga umusore bashyingiranywe nta nzu afite kandi yaramubwiraga ko ihari.

Ati “Twamenyesheje ababyeyi ko tugiye kubana twandikisha umurenge badusezeranya uyu munsi. [...] Ariko, umugabo mbere yamenyeshaga ko inzu yayibonye i Nyamirambo ari yo abamo kandi ari yo na twe tuzabamo.”

Yakomeje agira ati “Naramubazaga nti ‘ese nzaza ahantu ntazi ntabanje kuhagera ngo menye uko hameze?’ ariko ntiyabyumva.”

Uwo mukobwa yagaragaje ko nk’umuntu bari bagiye kubana yamugiriye icyizere ndetse ngo yamubwiraga ko iyo nzu iri i Nyamirambo ahitwa mu Kanogo.

Avuga ko bageze i Kigali saa kumi n’ebyiri z’umugoroba w’uwo munsi basezeraniyeho ari kumwe na mukuru we wari umuherekeje ariko ngo abona barenze mu Kanogo yari yamubwiye bituma atungurwa.

Ati “Mu Kanogo ndahazi ariko nabonye tuharenze birantungura. Yatuzengurukanye umuhanda wose tugera ahitwa mu Karekare atujyana ahantu mu kazu bacururizamo inzoga zipfundikiye n’urwagwa kuko hari harimo abasinzi benshi.”

Uwo mukobwa yavuze ko we n’abamuherekeje bakubiswe n’inkuba bitewe n’uko bakiriwe mu kabari aho kuba mu rugo ariko ngo uwo musore yababwiraga ko yagira ngo ahabakirire nyuma barataha mu rugo.

Nyuma ngo uwo musore yazanye abantu baziranye batwara bya bishyingiranwa ngo abatungira agatoki aho inzu iri ariko ngo naho baragiye baraharenga.

Icyo kibazo cyaje kuzamo inzego z’umutekano ari byo byatumye birangira bagiye kurara ku biro by’Akagari ka Rwampara.

Uwo mukobwa yongeyeho ko nyuma y’ibyamubayeho ashaka kwaka gatanya n’uwo bari bamaze kubana nk’umugore n’umugabo.