
Nyarugenge: Abarenga 20 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 12 Werurwe 2025, ahagana mu masaha ashyira saa 08h00 z’igitondo mu Karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega, habereye impanuka ikomeye icyakora ku bw’amahirwe ntawahasize ubuzima.
Iyi mpanuka yabaye ubwo Bus ya Youtong yavaga Nyamirambo yerekeza Nyabugogo maze ubwo yageraga ku Gitega igonga moto iyinyuraho iva mu gisate cy’umuhanda yarimo, igonga imodoka ebyiri babisikanaga.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yemeje amakuru y’iyi mpanuka, avuga ko yakomerekeyemo abantu bagera kuri kuri 23 hanyuma 3 muri bo akaba aribo bakomeretse cyane.
Poilisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangaje ko hagikorwa iperereza kugira ngo imenye neza icyateye impanuka.
SP Kayigi Emmanuel, yagiriye inama abashoferi kujya bagenda bitwararitse kugirango bakumire impanuka.