issa
RIB yafunze Ndagijimana wagaragaye mu mashusho yambaye imyenda yayo atayikorera

Sep 9, 2025 - 11:58
 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko rwafunze uwitwa Ndagijimana Straton wo mu karere ka Musanze, akurikiranyweho kwambara umwambaro w’uru Rwego atabifitiye ububasha.

Mu cyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho y’uyu musore Ndagijimana yifashe, ayasangiza ku rubuga rwa Tiktok yambaye imyambaro y’abagenzacyaha b’u Rwanda kandi adakora muri urwo rwego, abyina indirimbo anasuhuza abamukurikiye ataknga ibyo bakunze kwita Peace.

Ibi bintu byateye urujijo benshi kugeza ubwo hari abahamyaga ko kubera ikoranabuhanga rimaze gutera imbere mu Rwanda, bavugaga ko uyu musore koko yaba akora muri urwo rwego.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yabwiye Radio/TV10 ko uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 25 akurikiranyweho kwambara umwambaro wa Leta agamije kuyobya rubanda.

Yagize ati” Mu buryo bw’amategeko, ni ukwambara kumugaragaro umwambaro wa leta, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo. Ibyo ubikoze gutyo agamije kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Buriya kuwambara, akishyira kuri’ Titkot’ aba yamaze kubishyira ku mugaragaro, ni nayo mpamvu anakurikuranywe.”

Yakomeje agira ati “Ibi ni ni icyaha cyateganyijwe mu mategeko, gihanwa kuva hagati y’imyaka ibiri ariko itarenze imyaka itatu. Hakiyongeraho n’ihazabu kuva ku bihumbi 300 kugera ku bihumbi 500.

Ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagaragaje ko uyu musore yambaye iyi mpuzankano ya RIB ku bw’urukundo akunda uyu mwuga ariko RIB yo ivuga ko badakwiye kubishyigikira kuko bigize icyaha kandi atari ko itegeko ryabiteganyije.

Dr Murangira ati” Ibyo byose iperereza ni ryo rizabigaragaza. Gusa bibere isomo n’undi wabitekereza. “

Uyu musore Ndagijimana kugeza ubu afungiye kuri RIB sitasiyo ya Muhoza, mu Karere ka Musanze.