Justin Bieber yashyize hanze album ebyiri mu mwaka umwe
Umuhanzi ukundwa n’abatari bake ku Isi, Justin Bieber, yashyize hanze album ye ya kabiri yise Swag II mu buryo butunguranye cyane.
Uyu muhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo Sorry, yari amaze amezi abiri gusa asohoye album ye yise Swag ndetse ikaba ari album yakunzwe cyane n’abakunzi b’umuziki ku ruhando rw’Isi.
Uyu muhanzi nyuma y’ibyo yongeye gutungurana ubwo ku wa 4 Nzeri 2025, yatangazaga ko agiye gushyira hanze indi album nshya ku wa Gatanu ushyira ku wa Gatandatu.
Ibi Justin Bieber, yabigarutseho abinyujije kuri Instagram ye, aho yavuze ko agiye gushyira hanze album nshya yise Swag II ndetse ashyiraho n’amafoto ayiranga.
Iyi album uyu muhanzi yise Swag yari amaze amezi abiri gusa asohoye yari igizwe n’indirimbo 21 aho kuzumva bikaba byafataga iminota 54, mu gihe Justin Bieber yavuze ko iyi Swag II ari album ebyiri zifatanye zikaba zifite indirimbo 44, nazo kuba wazumva zose bikaba byafata amasaha abiri n’iminota 11.
Iyi Swag II ni album igaragaraho abahanzi n’abanyabigwi batandukanye mu muziki barimo Tems, Bakar, Hurricane Chris, Lil B, Eddie Benjamin, Gunna, Sexyy Red n’umunyarwenya Druski.
Iyi ni inshuro ya mbere uyu muhanzi w’imyaka 31 mu mateka ye ashyize hanze album ebyiri mu mwaka umwe. Ibi bikaba bibaye nyuma y’uko album uyu muhanzi yaherukaga ari Swag yasohotse muri Nyakanga uyu mwaka.


Kinyarwanda
English
Swahili









