Umukinnyi wa APR FC ari gukurikiranwaho imyitwarire idahwitse
Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yatangaje ko hari umukinnyi urimo gukurikiranwaho imyitwarire itari myiza amaze iminsi agaragaza.
Ibi Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki 23 Gashyantare 2026 mu butumwa yahaye abakunzi b’iyi kipe abinyujije ku mbugankoranyamba z’ikipe. Uyu muyobozi agaruka kuri ibi yanavuze ku muzamu Ishimwe Pierre uheruka koherezwa mu Intare FC ariko kaza kugira imvune yo mu gatuza.
Chairman yatangaje ko uyu musore azamara hanze y’ikibuga amezi abiri atagaragara mu kibuga ariko nka APR FC bazakomeza kumukurikirana kugira ngo ahabwe ubuvuzi, azagaruke neza mu kibuga.
Uyu muyobozi yanagarutse kandi ku myitwarire mibi yagaragajwe n’umukinnyi wa APR FC utavuzwe izina barimo kwigaho cyane ndetse ibyemezo bizatangazwa mu bihe biri imbere.
Yagize ati “ APR FC iramenyesha abakunzi bayo ko hari ikibazo cy'imyitwarire kireba umwe mu bakinnyi bayo kiri gukurikiranwa imbere mu ikipe. APR FC iharanira urwego rwo hejuru rw'ubunyamwuga, imyitwarire myiza n'ubunyangamugayo. Hafashwe ingamba zikwiye hakurikijwe amategeko n'indangagaciro by'ikipe. Iki kibazo kiri gukemurirwa mu buryo bw'imbere mu ikipe kandi gifatanywe uburemere bukwiye.”
Nubwo APR FC itigeza itangaza uyu mukinnyi ariko hari amakuru avuga ko Dauda Yussif Seidu ari we urimo gukurikiranwa nyuma yaho bisi y’ikipe igiye kumufata mu rugo akababwira ko aragenda akaza kubasanga ku kibuga.
Ibi uyu mukinnyi yabikoze ku mukino APR FC yakinnye na Kiyovu Sports ukarangira yitwaye neza itsinda ibitego 2-0. Bivugwa ko Dauda yageze kuri Kigali Pele Stadium habura iminota micye kugira ngo umukino utangire. Ibi bintu ntibyishimiwe n’ubuyobozi ndetse aza guhanwa ntiyagaragara ku mukino yakinnye na Police FC.
Nubwo APR FC irimo kurwana n’ibi bibazo byose, ikomeje gushaka uko yakitwara neza muri Shampiyona y’u Rwanda kuko iheruka kunganya na Police FC igitego 1-1 byaje bikurikiye kunganya na Kiyovu Sports igitego 1-1.
Chairman wa APR FC, Brig Deo Rusanganwa, yatangaje ko hari umukinnyi urimo gukurikiranwaho imyitwarire mibi


Kinyarwanda
English
Swahili









