issa
Umunya-Espagne yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2026

Feb 23, 2026 - 16:23
 0

Umunya-Espagne, Marti Soriano Pau, yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda kavaga mu karere ka Bugesera kerekeza mu karere ka Huye.

Ni agace kabaye kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gashyantare 2026. Ni agace kagoranye cyane ariko kaza kwegukwanwa na Pau Marti Soriano ukina muri NSN Development Team, akoresheje amasaha atatu n’iminota 10 n’amasegonda 10. Aka gace kareshyaga na Kilometero 134 na metero 600.

Marti Soriano w’imyaka 21, yegukanye aka gace ahigitse abakinnyi bakomeye barimo umunya-Eritrea Muleberhan Henock wakoresheje amasaha atatu n’imnota 10 ariko arushwa amatsiyerisi abiri gusa ntibyakunda ko yegukana aka gace.

Muri aka gace umunyarwanda wa mbere waje hafi ni Nsengiyumva Shemusa waje ku mwanya wa 20 akoresheje amasaha atatu n’iminota 10 n’amasegonda 9 nk’abandi benshi ariko basiganwa amatsiyerisi macye cyane. Abandi banyarwanda baje hafi ni Byukusenge Patrick, Mugisha Moise ndetse na Manizabayo eric.

Uyu munya-Espagnye Marti Pau Soriano ukina muri NSN Development Team,  watwaye agace k’uyu munsi ni nawe wahise yegukana umwambaro w’umuhondo,  umukinnyi w’umunyarwanda mwiza yabaye Uwiduhaye Mike ukina muri Benediction Banafrica Team.   

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Umunya-Espagne yegukanye agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2026

Feb 23, 2026 - 16:23
Feb 23, 2026 - 16:37