FERWAFA yashyizeho ubundi buyobozi buzakemura impaka muri ruhago nyarwanda
Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, yamaze gutangaza urundi rwego rw’igenga rushinzwe gukemura impaka zo mu mupira nyarwanda.
Mu ijoro ryacyeye tariki 15 Ukuboza 2025, nibwo ubuyobozi bwa FERWAFA bwatangaje ko hashyizweho urwego rushya rushinzwe gukemura impaka muri ruhago nyarwanda ruyobowe na Eric Kanamugire.
Ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko gushyiraho aka kanama nyemuramaka kigenga babyemererwa n’itegeko rya 53, igika cya 3 mu mategeko shingiro ya FERWAFA. Uru rwego rwashyizweho mu buryo bwo kugira ngo rukemure imanza n’amakimbirane ajyanye n’umupira w’amaguru ariko mu buryo bw’igenga.
Iyi Komite nyobozi izaba iyobowe na Eric Kanamugire uzaba ari Perezida, Pelagie Niwemfura uzaba ari Visi perezida, Thierry Mpamo, Alida Uwambayishema na Athanase Nkubito bazaba ari abanyamuryango.
Aba bantu bose bahawe inshingano muri aka kanama gashinzwe gukemura impaka, bafite ubunararibonye mu mategeko agenga siporo ndetse kandi bafite n’ubunararibonye mu gukemura impaka n’amategeko agenda umupira w’amaguru.


Kinyarwanda
English
Swahili









