
Kuki FERWAFA yashyize hanze ibiciro mbere yo guhamagara abakinnyi bazakina na Nigeria?
Ibiciro byo kwinjira ku mukino uzahuza ikipe y'igihugu ya Nigeria n'u Rwanda byagiye ahagaragara ariko abakunzi b'ikipe y'igihugu bataramenya abakinnyi bazifashishwa kuri uyu mukino ku ruhande rw'Amavubi.
Ku wa gatatu tariki 12 Werurwe 2025, nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru hano mu Rwanda FERWAFA, yashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino u Rwanda ruzakira ikipe y'igihugu ya Nigeria tariki 21 Werurwe 2025.
Kugeza ubu harabura iminsi igera ku 8 gusa uyu mukino ugakinwa ariko ntabwo harashyirwa hanze abakinnyi bazatangirana umwiherero n'umutoza mushya wa Amavubi, Adel Amroush.
Ibiciro byashyizwe hanze na FERWAFA, ahasanzwe ariko mu gice cyo hasi hagizwe ibihumbi 2, mu gice cyo hejuru hagizwe igihumbi 1, muri VIP hagizwe ibihumbi 20, Mu kindi gice cy'abanya-Business cyagizwe ibihumbi 30, VVIP yagizwe ibihumbi 50, imyanya y'abayobozi yagizwe ibihumbi 100 ndetse no muri Sky Box hagizwe Milliyoni 1.
Kuki FERWAFA yatangaje ibiciro mbere yo guhamagara?
Ubusanzwe ikipe y'igihugu y'u Rwanda yo iri bwakire imikino yayo yaba kuri sitade Amahoro ndetse no ku kuzindi sitade yakoreshaga, yahamaharaga mbere abakinnyi ibiciro bigatangazwa nyuma habura iminsi micye.
Ibi bitandukanye nuko byakozwe kuri iyi nshuro aho ikipe y'igihugu y'u Rwanda igiye kwitegura gukina na Nigeria ndetse no ku Ngoma nshya y'umutoza Adel Amroush.
Ubwo UKWELITIMES twageragezaga kubaza muri FERWAFA twari twabwiwe ko iyi kipe izahamagarwa bitarenze ku wa kabiri tariki 11 Werurwe 2025 ariko siko byagenze kuko birinze bigera tariki 13 Werurwe 2025 bitarakorwa.
Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko umutoza mushya w'u Rwanda, Adel Amroush yirinze gushyira hanze abakinnyi azifashisha ahubwo ategereje ko imikino y'umunsi wa 21 wa shampiyona irangira akabona gushyira hanze urutonde rwose.
Uyu mutoza avuga ko n'ubundi abakinnyi bakina biba bidakenewe cyane kubahamagara ngo bakoreshwe umwiherero w'igihe kirekire nkuko uwo yasimbiye witwa Torsten Frank Spitler yabikoraga.
Gushyira hanze ibiciro mbere kwa FERWAFA bisa nkaho barimo kugirango bahereza abakunzi b'umupira w'amaguru umwanya wo kugura amatike hakiri kare ndetse hanakorwe ubukangurambaga kugirango uyu mukino uzitabirwe n'abakunzi benshi ba Amavubi.
Iyi mikino 2 ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, iratangira kwitegura mu minsi iri imbere harimo umukino izakina na Nigeria tariki 21 Werurwe 2025, nyuma y'iminsi 4 gusa ihite ikina na Lesotho yose ni ugushaka itike yo gukina igikombe cy'Isi kizaba umwaka utaha wa 2026 Kandi izabera mu Rwanda.