issa
Rayon Sports y'umutoza mushya yabuze uko ibigenza imbere ya Etincelles FC

Dec 27, 2025 - 20:41
 0

Ikipe ya Rayon Sports yari ifite umutoza mushya, Bruno Ferry, yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1 mu mukino w'umunsi wa 13 wa Shampiyona y'u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ukuboza 2025, ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba nibwo umukino wahuje Rayon Sports na Etincelles FC watangiye.

Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yatangiye ihusha amahirwe agiye akomeye bijyanye nuko yagendaga yataka cyane izamu rya Etincelles FC.

Ku munota wa 20, Rayon Sports yahushije igitego nyuma y'uburyo bwabonywe na Habimana Yves. Ni umupira Ndayishimiye Richard yazamukanye hagati mu kibuga atanga umupira mwiza Habimana Yves yisanga ari kumwe n'umuzamu ariko ateye ujya hanze.

Ku munota wa 49, ikipe ya Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Ndikumana Asmane. Ni igitego yatsinze nyuma yaho ba myugariro ba Etincelles FC bananiwe gukuraho umupira ukaza gufatwa na Asmane atera ishoti rikomeye umupira ujya mu rucundura.

Rayon Sports yakomeje kwataka cyane ishaka ibindi bitego nyuma y'amabwiriza bahawe n'umutoza Bruno Ferry wabonaga uko basoje igice cya mbere atari ko bagarutse mu gice cya Kabiri.

Etincelles FC yaje kugenda ihusha ibitego nyuma yo gutsindwa igitego ariko wabonaga ba myugariro ba Rayon Sports barimo kugerageza kwihagararaho.

Ku munota wa 67, Etincelles FC yatsinze igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Ishimwe Djabil. Ni igitego yatsinze nyuma y'uburangare bukomeye bwa ba myugariro ba Rayon Sports umupira ufatwa na Ishimwe Djabil ateye ishoti rikomeye umuzamu Drissa Kouyate awukuramo biranga birangira igitego cyinjiye.

Umukino wahuje Rayon Sports na Etincelles FC warangiye ikipe zombi zinganyije igitego 1-1. Ni umukino twabonye ikipe zombi ubona zinganya imbaraga kuko zagiye zihusha uburyo wavuga ko bukomeye ku mpande zombi.

Rayon Sports nyuma yo kunganya yahise igira amanota 21 iguma ku mwanya wa Karindwi, ku rundi ruhande Etincelles FC yahise igira amanota 11 iguma ku mwanya wa 17.

Ndikumana Asmane na Emery Bayisenge bishimira igitego cya mbere cya Rayon Sports 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Rayon Sports y'umutoza mushya yabuze uko ibigenza imbere ya Etincelles FC

Dec 27, 2025 - 20:41
Dec 27, 2025 - 20:43