Bidasubirwaho Afhamia Lotfi yatandukanye na Rayon Sports
Uwari umutoza wa Rayon Sports, Afhamia Lotfi, yatandukanye na Rayon Sports burundu.
Ku munsi w’ejo hashize tariki 14 Ugushyingo 2025, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye burundu na Afhamia Lofti ndetse n’umwungiriza we Azouzi Lotfi.
Iri tangazo ryaje nyuma y’iminsi bivuzwe ko izi mpande zombi zamaze gutandukana ariko ku ruhande rw’umutoza rukavuga ko nta baruwa rurabona ibamenyesha ko batandukanye.
Habimana Hussein umujyanama wa hafi wa Afhamia Lotfi, aheruka gutangaza ko bategereje ibaruwa ya Rayon Sports ihagarika uyu mutoza kugira ngo ikirego cyo kujyana muri FIFA kibe cyuzuye neza.
Uyu mutoza avuga ko atafashwe neza muri Rayon Sports ndetse ko yananijwe cyane n’ubuyobozi buriho buyobowe na Twagirayezu Thadee, ibyo byose we n’abanyamategeko be bamaze kubikusanya bikubiye mu kirengo bagiye kohereza muri FIFA.
Ku ruhande rwa Rayon Sports bemera ko bazishyura uyu mutoza imperekeza y’amezi atatu gusa ari mu masezerano, ukongeraho ukwezi kumwe yagombaga guhembwa igihe yatangiriyemo amasezerano. Iyi kipe nibura irasabwa amafaranga atari munsi ya Milliyoni 20 zo kwishyura uyu mutoza nubwo we atari ko abyemera yifuza kwishyurwa amezi yose yari asigaje mu masezerano.
Afhamia Lotfi mu mikino ine yatoje ikipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino yatsinzwemo ibiri, anganya umwe atsinda umwe. Kuva yahagarikwa ku gutoza iyi kipe, imaze gutsinda imikino itatu itsindwa umwe gusa.


Kinyarwanda
English
Swahili









