Ruhango: Yatawe muri yombi akekwaho kwica nyirakuru amutemye
Polisi yo Karere ka Ruhango yataye muri yombi umusore w’imyaka 19 akekwaho kwica nyirakuru amutemaguye, amuziza ko ngo yamuroze.
Iyi nkuru yamenyekanye ahagana saa ine za mu gitondo zo ku wa 14 Ugushyingo 2025, bivugwa ko yabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Mbuye, ho mu Karere ka Ruhango.
Ababibonye bahamije ko uyu musore yagiye mu rugo rwa nyirakuru witwa Mutumwinka Thérèse w’imyaka 72 akamutema ibice by’umubiri aramwica.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko uyu musore akekwaho gutema nyirakuru amaguru amaboko n’umutwe bimuviramo urupfu.
Ati “Uyu musore yashinjaga nyirakuru ko yamuroze, bikamuviramo uburwayi bwo mu mutwe, ni yo mpamvu abaturage bavuga ko yahereyeho amwica.’’
CIP Kamanzi, yakomeje avuga ko uyu musore yatawe muri yombi, akaba afungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Mbuye, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Kinazi, gukorerwa isuzuma.
CIP Kamanzi, yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yongeraho ko hagiye kubaho isuzuma bakamenya niba uyu musore afite uburwayi bwo mu mutwe koko cyangwa niba hari ibindi byaba byamuteye gukora iki cyaha akekwaho, hakabona gukurikizwa inzira zisanzwe z’amategeko.


Kinyarwanda
English
Swahili









