Bahangayikishijwe n’uko umafaranga ya mituweli bishyuraga yiyongereye
Bamwe mu baturage bo mu Mirenge itandukanye y’Igihugu, baravuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima bwabo bw’ejo hazaza nyuma y’aho benshi muri bo amafaraga y’amituweli bishyuraga yiyongereye.
Ibi aba baturage babwiye itangazamakuru nyuma y’aho mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo mu Igazeti ya Leta ku wa 23 Gashyantare 2026, risimbura amabwiriza yari asanzweho kuva mu 2020. Biteganyijwe ko umusanzu w’umunyamuryango wa Mutuelle uzajya ugenwa hashingiwe ku nzego z’imibereho umuntu abarizwamo muri “Imibereho Dynamic Social Registry.”
Biteganyijwe ko abari mu rwego rwa mbere bazakomeza kwishyurirwa na Leta umusanzu wa 4,000 FRW ku mwaka kuri buri muntu mu gihe abari mu rwego rwa kabiri bazajya batanga 3,000 FRW, Leta ibunganire andi 1,000 FRW.
Ku rwego rwa Gatatu, umusanzu wiyongereye ugera kuri 5,000 FRW ku mwaka, mu gihe abari ku rwego rwa kane bazajya batanga 8,000 FRW ku mwaka. Abari mu rwego rwa gatanu bo bazatanga 20,000 FRW ku mwaka kuri buri muntu.
Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, yabwiye UKWELITIMES, ko n’abari batunzwe no gukingira abandi bashyizwe mu byiciro bya 4 n’ibya 5
Yagize ati “ Mudukorere ubuvugizi kuri mitiweli abantu bahingira abandi babashyize mu byiciro bya Kane n’ibya Gatanu, turi kwibaza uko tuzivuza byayoberanye iyo tubajije ku kagali basubiza ko ntacyo babikoraho.”
Habiyambere ukora akazi ko gutwara imizigo mu Mujyi wa Kigali nawe avuga ko ari kwibaza aho azajya akura amafaranga yo kwishyura mituweli y’umuryango we ugizwe n’abantu baridwi.
Ati “ Ubu nyine natwe twumiwe nagiye nsanga banshyize mu cyiciro cya kane nababaza bakambwira ngo ubwo niko byagenze nta kundi mbese ubu nashobewe ndabona ari ukujya twivuza bya bindi bya kera bya magendu.”
Impamvu y’iri zamuka
Abashinzwe iyi gahunda, bo bavuga ko iri zamuka ry’umusanzu rishingiye ku mpamvu zirimo kwiyongera kw’ibiciro by’ubuvuzi, kwaguka kwa serivisi zishingirwa, ndetse n’ihinduka ry’imiterere y’indwara zugarije Abanyarwanda.
Mu myaka ishize, Mituweli yatangiye kwishingira indwara zihenze zirimo kanseri, indwara zitandura, kuvura impyiko hakoreshejwe dialyse no gusimbuza impyiko. Izi serivisi zisaba amafaranga menshi kurusha ayatanzwe mbere.
Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko amafaranga akoreshwa ku muntu umwe muri Mituweli ateganyijwe kugera ku 13,819 FRW mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/2026, bingana n’izamuka rirenga 60% ugereranyije n’umwaka ushize.
Mu 2024, hafi kimwe cya kabiri cy’abapfiriye mu bigo nderabuzima bazize indwara zitandura, bigaragaza ko ubuvuzi bwazo busaba ingengo y’imari yiyongera.
Leta ivuga ko iri vugurura rigamije gushyiraho uburyo burambye bwo gutera inkunga ubuvuzi, aho buri wese atanga umusanzu ujyanye n’ubushobozi bwe.
Mu gihe umusanzu wazamutse ku byiciro bimwe, Leta ikomeje kwemeza ko abakennye kurusha abandi bazakomeza kurindwa, kuko abo mu cyiciro cya mbere bishyurirwa 100% n’ingengo y’imari ya Leta, naho abo mu cya kabiri bakunganirwa.
Uretse izamuka ry’umusanzu w’abaturage, Leta yanongereye inkomoko y’andi mafaranga ashyigikira Mituweli, hagamijwe kugabanya umutwaro ku baturage no gutuma gahunda iramba.


Kinyarwanda
English
Swahili









