Bujumbura: Umunyeshuri wiga muri Kaminuza yafatanwe umubiri w'uruhinja yawuhambiriye mu mufuka
Umukobwa wiga muri Kaminuza yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2025 afite umufuka urimo uruhinja rwapfuye. Nyuma yo gufatwa yahakanye ibyo kuba yihekuye.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa watawe muri yombi , yiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza yitiriwe ibiyaga bigari ( Universite des grands lacs ) mu mujyi wa Bujumbura, ubusanzwe uwo munyeshuri avuka mu Ntara ya Burunga muri Komini Matana.
Uwo munyeshuri wakodeshaga ahitwa i Nyakabiga, harimo gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ibijyanye n'urupfu rw'urwo ruhinja, bivugwa ko yarubyaye akaruniga, dore ko uwo mukobwa yahakanaga kubyara urwo ruhinja akarwica mu gihe bivugwa ko yafashwe agiye kurujugunya.
Abatuye mu gace uwo mukobwa yari yacumbitsemo, bavuga ko batunguwe n'uburyo uwo mukobwa yafashwe afite uruhinja ruri mu mufuka batwaramo imyaka, bakanavuga ko uwo mukobwa ashobora kuba yabyaye urwo ruhinja akaruniga, mu gihe we yahakanye ibyo kuniga urwo ruhinja.
Inzego z'Umutekano zikorera ahafatiwe uwo mukobwa, mu butumwa zahaye abaturage nyuma yo gufata uwo mukobwa zasabye urubyiruko kureka kwishora mu busambanyi, bagaharanira kwiga neza ndetse no gutegura ejo hazaza heza.


Kinyarwanda
English
Swahili









