issa
Gasabo: Polisi yafashe babiri bibaga amatungo babanje kuyaha imiti iyica

Jun 30, 2025 - 12:45
 0

Polisi ikorera mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo ifatanyije n'abaturage yafashe abagabo babiri bakekwaho kwiba amatungo babanje kuyaha imiti iyica.

Aba bagabo babiri bafatiwe mu mukwabo wabaye ku Cyumweru tariki ya 29 Kamena 2025 ahagana saa tatu z’ijoro.

Aba bagabo bafashwe barimo uwitwa Bihirabake w'imyaka 38 ukomoka mu Karere ka Nyabihu n'uwitwa Dusabirema Theophile w'imyaka 27 uvuka mu Karere ka Rwamagana.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye UKWELITIMES ko aba bagabo bafashwe nyuma y'aho bashakishwaga kuko muri uku Kwezi kwa Kamena bibye ingurube umunani z’abaturage bazisanze mu biraro babanje kuziha imiti izica bayisize ku biryo byazo kugira ngo zipfe bazitware zidasakuje.

Aba bagabo bafatanywe bimwe mubyo bakoreshaga birimo amashashi batwaramo inyama, Imifuka , Inzembe, ibyo kurya birimo ibishyimbo n'ibirayi bifashisha kugira ngo bazigaburire umuti bita toxic wica imbeba bashyira muri ibyo biryo ndetse na Masque n'imyenda bipfuka mu maso.

Aba bagabo bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo kugira ngo bakorerwe amadosiye.

CIP Gahonzire Wellars, yakomeje avuga ko abajura biba amatungo y’abaturage batazihanganirwa kuko bateza igihombo abaturage no kubangamira iterambere ryabo ndetse ashimangira ko Polisi ifatanije n’izindi nzego n’abaturage bahagurukiye abajura nk'aba.

CIP Gahonzire Wellars, yaboneyeho kuburira abantu bose bafite imyumvire yo kumva ko bazatungwa n’ibyo bibye guhindura imymvure bagashaka ibindi bakora.

Yakomeje avuga ko ubujura ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda ndetse uwahamwe n'iki cyaha ahabwa ibihano birimo n’igifungo, abantu nibirinde ubujura.

Polisi yongeyeho kwibutsa abaturage gukorana n’inzego z’umutekano cyane cyane mu gutanga amakuru kubo baziho ubujura no kujya batanga ibirego igihe bakorewe ibyaha kugira ngo bikurikiranwe.

Jun 30, 2025 - 12:52