issa
Isreal yongeye kwemera ko muri Gaza hagezwa ubutabazi

May 20, 2025 - 13:13
 0

Ku nshuro ya mbere mu mezi atatu ashize, Israel yongeye kwemera ko imodoka nke zitwaye ibiribwa zinjira muri Gaza, ariko Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ibyo byemerewe ari nko 'nk'agatonyanga mu nyanja' ugereranyije n’uburemere bw’ikibazo gihari.

Ishami ry’umuryango w'abibumbye rishinzwe ubutabazi (OCHA) ryatangaje ko imodoka zibarirwa ku ntoki ari zo zageze muri Gaza, zinyuze ku mupaka wa Kerem Shalom, gusa iri shami rigakomeza rivuga ko ibiribwa byinjiye bidahagije na gato ugereranyije n’abaturage barenga miliyoni 2 bakomeje kwicwa n’inzara n’uburwayi.

Umuyobozi wa OCHA yagize ati "Ibikenewe ni byinshi cyane, imodoka nke zigeze muri Gaza ntabwo zishobora kugabanya uburemere bw’ikibazo."

Ibi bibaye mu gihe Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko intego ya Israel ari ugufata Gaza yose, akomeza kugaragaza ko ibikorwa bya gisirikare bizakomeza kugeza Hamas iranduwe burundu. Ibyo byongereye impungenge z’uko imfashanyo zishobora kongera guhagarara cyangwa ntizigere k'ubaturage muri aka gace.

Inzara muri Gaza ikomeje kwica abantu umunsi ku munsi 

Mu gihe intambara ikomeje, imibare igaragaza ko abari hagati ya 80% na 90% by’abaturage ba Gaza bamaze kuva mu byabo. Imiryango mpuzamahanga irimo Loni, Croix-Rouge na Save the Children irahamagarira Israel gutanga uburenganzira busesuye ku modoka zose zitwaye iby'ubutabazi, ndetse no gushyiraho uburyo bushoboka bwo kurinda abasivile.

Abaturage bamwe bo muri Gaza bavuze ko ibyo biribwa byinjiye ntacyo bihinduye, kuko byaje ari bike cyane kandi bo bari gupfa umunsi ku munsi.

Nubwo Israel yemereye imodoka nke, ibibazo byugarije Gaza bikomeje kwiyongera, bigaragaza ko hakenewe igisubizo kirambye, kitari ugutegereza gusa ubu bufasha butangwa urusorongo.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com