issa
U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 330 bari bari baragizwe ingwate na FDLR

Dec 11, 2025 - 14:40
 0

Ku wa 11 Ukuboza 2025, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 330 bari bamaze igihe bari mu maboko y’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, aho bari bafungiwe mu buryo bunyuranyije n’uburenganzira bwa muntu barafashwe bugwate. Aba baturage binjiye mu gihugu banyuze ku mupaka munini uhuza umujyi wa Goma muri RDC n’akarere ka Rubavu mu Rwanda.

Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano agaragaza ko aba baturage bari barashimuswe cyangwa barafatirwa ku ngufu mu birindiro bya FDLR, bakanatotezwa mu gihe kirekire. Kugarurwa kwabo mu gihugu ni intambwe ikomeye mu kubasubiza umutekano n’uburenganzira bwabo bw’ibanze.

Inzego z’ibanze muri Rubavu n’iz’umutekano zavuze ko bazahabwa ubufasha bwose bukenewe burimo ubuvuzi, ubujyanama, ndetse n’isuzumwa rigamije kubafasha gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’igihe bamaze mu mahanga.

U Rwanda rukomeje kugaragaza ko ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba ikorera muri RDC bikomeje kugira ingaruka ku baturage, ariko rukemeza ko ruzakomeza guharanira ko Abanyarwanda bose baba mu mutekano no gukumira ibikorwa bigamije kubahungabanya.