Ruhango: Umusore yatemye nyina, avuga ko yamwitiranyije na shitani
Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Ruhango, yatemye nyina ufite irenga imyaka 70 y'amavuko, aramukomeretsa, yiregura avuga ko yari yamwitiranyije na shitani.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Karehe mu Kagari ka Bunyogombe, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango.
Tv1 ivuga ko mu gitondo cyo ku wa 4 Nzeri aribwo uyu musore yatemye nyina amukomeretsa ku ijosi no ku kaboko ndetse no mu kiganza, bamubajije impamvu yamutemye, avuga ko atatemye umuntu ahubwo yatemaga satani.
Uyu mubyeyi ngo yahise ajya muri koma ndetse bikekwa ko umuhungu we afite uburwayi bwo mu mutwe.
Umwe mu babonye ibi biba, yavuze ko “Twamusanze yikingiranye mu cyumba, avuga ko adashaka satani.”
Abaturanyi babo bavuze ko iyi ari inshuro ya kabiri ibi bibaye, basaba inzego z’ubuyobozi ko uyu musore yafatwa bakamugumana cyangwa se bakabatandukanya, kuko byazarangira yishe nyina.
Polisi ikorera mu Karere ka Ruhango yafashe uwo musore imujyana mu bitaro by’intara kwitabwaho kuko yagaragazaga imyitwarire y’ufite uburwayi bwo mu mutwe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yavuze ko ubusanzwe iyo ufite uburwayi bwo mu mutwe adafata imiti uko bikwiye ahindura imyitwarire.
Ati “Twafashe umwanzuro ko aho ari kwa muganga aba afatirayo imiti, nyuma azoherezwa mu bitaro i Ndera kugira ngo akomeze akurikiranwe, nyuma nibabona ko ari koroherwa azoherezwa mu rugo hanyuma akomeze akurikiranwe n’inzego za Polisi”.
Umuntu ukoze icyaha asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe ntashobora kubihanirwa nk’uko itegeko nomero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ribiteganya.
Icyakora ingingo yaryo ya 85, ivuga ko uwitesheje ubwenge yabigambiriye mu gihe cyo gukora icyaha, ahanirwa icyaha yakoze.


Kinyarwanda
English
Swahili









