Ikibazo cya Malaria y’igikatu cyahagurukiwe

Apr 4, 2025 - 16:59
 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), cyavugutiye umuti, ikibazo cy’abajyaga barwara malaria y’igikatu ariko bagatinda kubona imiti.

Bitewe n’uko malariya igenda yiyongera, hakaba n’abarwara  iy’igikatu itavurwa n’imiti isanzwe, mu gushaka umuti w’iki kibazo, RBC, yatangije gahunda yo kugeza imiti y’iyo malariya ku bitaro no ku bigo nderabuzima hifashishijwe za drones. 

Iyi gahunda ku  ikubitiro ikaba yatangirijwe ku bitaro bya Gakoma biherereye mu Murenge wa Mamba, Akarere ka Gisagara, kuri uyu wa 3 Mata 2025.

Ubuyobozi bwa RBC, bwavuze ko iyi gahunda yatekerejweho kubera ko abasanzwemo malariya y’igikatu baba bakeneye imiti byihutirwa, ku buryo igihe kwa muganga batayifite, gutegereza ko ibageraho mu buryo busanzwe bishobora kuvamo ko uyirwaye apfa.

umuyobozi w’agateganyo wa porogaramu yo kurwanya malariya muri RBC,Dr Jean Damascène Niyonzima, avuga ko bitewe n’uko iyi miti yageraga aho igomba kugera bitinze, hashatswe ikindi gisubizo.

Ati "Inzira imiti inyuramo ikunze kuba ndende, no kuyitwara binyuze mu mihanda ugasanga ntibyihuta nk’uko bikenewe. Urabona nk’urwaye malariya y’igikatu, nta gihe kinini aba afite cyo gutegereza. Aba agomba kubona umuti ako kanya, byihuse. Kwitabaza ikoranabuhanga twabonye bizadufasha cyane."

Iyi gahunda yo gutwara imiti ya malariya y’igikatu hifashishijwe drones, izifashishwa no mu Turere twa Nyamasheke na Nyagatare na two turimo kugaragaramo malariya cyane. Nyuma y’umwaka hazarebwa icyo byatanze, hanyuma habone gufatwa icyemezo cyo kuyigeza no mu tundi Turere tw’u Rwanda.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.