issa
Burera: Polisi yafashe litiro zisaga 1000 za kanyanga n'ibiro bitanu by'urumogi

Aug 16, 2025 - 20:29
 0

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 16 Kanama, Polisi ikorera mu Karere ka Burera ku bufatanye n'abaturage yaburijemo itsinda ry'abarembetsi bari bikoreye Kanyanga n'urumogi bari bagiye gukwirakwiza hirya no hino mu gihugu.

Abantu 9 n'ibintu bari bikoreye bafatiwe mudugudu wa Muhambo mu Kagari Ka Murwa, umurenge wa Kivuye mu Karere ka Burera.

Polisi y'u Rwanda itangaza ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka bityo ko itazigera yihanganira uwo ariwe wese ugirana isano nabyo.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko kuburizamo ibikorwa nk'ibi bigize ibyaha bikomeye, birokora abaturarwanda bari kuzacuruzwaho ibiyobyabwenge bityo bikazabagiraho ingaruka ku buzima n'imibereho ya buri munsi.

Ati"Mu by'ukuri abishora muri ibi bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge baba bashaka kutwangiriza abaturage bityo tuzakomeza kurwanya ibikorwa nk'ibi ndetse n'ababigiramo uruhare bashyikirizwe inzego z'ubutabera babibazwe."

Yakomeje Giagira ati "K'ubufatanye n'izindi nzego, tuzakomeza kuziba icyuho gishobora gutuma ibiyobyabwenge bigera ku butaka bwacu ariko twibanda mu kwigisha abaturage ingaruka n'ibiyobyabwenge n'uruhare rwabo mu kubyirinda no kubitangaho amakuru.

Yakomeje agira ati"Ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku muntu ubwe ugirana isano nabyo, ku muryango, ku gihugu no ku mutekano urambye niyo mpamvu buri wese asabwa kugira uruhare mu kubikumira no kubirwanya."

Abafatiwe muri ibi bikorwa uko ari 9 bakomoka mu turere twa Burera, Gakenke na Rulindo ndetse bakaba bafungiye kuri sitation ya Polisi ya Bungwe.

Aug 17, 2025 - 08:09