TikTok yavuguruye imwe mu mikoreshereze yayo
Bimwe mu byahindutse birebana n’abakoresha uburyo bwa 'Live' ya TikTok, aho buri wese ubukoresha azajya aba ari we ufite inshingano za buri kimwe kibera mu kiganiro cye, bituma ikizajya kihabera cyose azajya akibazwa.
Bimwe mu byahindutse birebana n’abakoresha uburyo bwa 'Live' ya TikTok, aho buri wese ubukoresha azajya aba ari we ufite inshingano za buri kimwe kibera mu kiganiro cye, bituma ikizajya kihabera cyose azajya akibazwa.
Ibi kandi bikareba cyane abakoresha izindi porogaramu, nk’izo gusoma amagambo zifashishwa mu gusoma ’comments’ (Text to Speech tools) izisobanura indimi (translation tool), kuko zishobora kurenga ku mabwiriza agenda uru rubuga.
TikTok yanasabye ko buri gihe ibikorwa by’ubucuruzi bikorerwa kuri uru rubuga bigomba gusobanurwa neza. Ivuga ko amashusho asaba abantu kugurira ibintu hanze ya TikTok azagabanyirizwa amahirwe yo kugaragara cyane, by'umwihariko mu bihugu bifite TikTok Shop, mu rwego rwo gushyira imbere ubucuruzi bw’imbere ku rubuga.
Uru rubaga kandi ruvuga ko rugiye kujya ruhuza ibyo urukoresha ukanda kwitaho cyane
Ibi bivuze ko ibisubizo byo mu ishakiro, uko amashusho agaragara cyane ku rukuta rwawe (recommendations), uburyo ibitekerezo ku mashusho ureba bikurikirana byose bizahinduka hajye haza ibijyanye n’ibyo ureba cyane, ibyo ukunda (likes), ibyo ukunze gusubiza (replies) n’ibindi.
Mu mabwiriza mashya ya TikTok ivuga ko itazemera amashusho y’ibinyoma ku ngingo zikomeye zireba rubanda cyangwa ashobora kubangamira umuntu ku giti cye.


Kinyarwanda
English
Swahili









