
Ykee Benda yatunze intoki abasore bajya gusenga bagiye kureba inkumi mu rusengero
Umuhanzi wo muri Uganda Ykee Benda, yavuze ko kuri ubu asigaye yarakiriye agakiza, ndetse agira n'icyo avuga ku basore bajya gusenga ariko bagiye kwirebera inkumi zo mu rusengero.
Wycliff Tugume amazina nyakuri ya Ykee Benda, aravuga ko atakirara amajoro ari mu tubyiniro kubera ko asigaye yarakiriye agakiza.
Avuga ko muri iyi minsi asigaye asengera muri Phaneroo Ministries iyoborwa na Apotere Grace Lubega.
Uyu muhanzi avuga ko nubwo kujya mu tubari byahoze ari kimwe mu bice bigize akazi ke kuko yajyaga kwamamaza ibhihangano bye, ariko ubu abikorera ku mbuga nka TikTok bitakiri ngombwa kujya mu tabari.
Ykee Benda mu kiganiro yagiranye na Televiziyo imwe y'i Kampala, yabajijwe ku bitekerezo bivuga ko abasore benshi bajya gusenga bagiye kwirebera abakobwa.
Yavuze ko hari bamwe bajya gusenga bagiye kureba abakobwa baba bapfukamye basenga, gusa nanone ko atari muri abo basore.
Ati " Ndatekereza ko byumvikana kubera ko niba ubonye umukobwa mwiza apfukamye ari gusenga, buri gihe azahora agukurura kuruta wawundi mwiza wabonye mu kabari."
Abakunzi ba Ykee Benda biganjemo abakiristu bakaba bakomeje kugaragaza ko bishimiye ko yakiriye agakiza, ndetse ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza kumushyigikira.