Grammy Award 2026:Icyafashije Kendrick Lamar guhigika Jay Z
Kuva mu 2014 Kendrick Lamar yahatanye mu byiciro 66 akaba yaratsindiye ibihembo 27 mu rugendo rw'umuziki. Icyakora ntararusha Jay Z ku bijyanye n'inshuro yahataniye Grammy bitewe n'uko yahatanye inshuro 89, akaba nawe ari munsi y'umugore we wahatanye inshuro 99. Bivuze ko rero Jay Z arusha inshuro 23 Kendrick Lamar mu guhatanira Grammy.
Umuraperi Kendrick Lamar umaze imyaka ine (4) yikurikiranya atwara igihembo cy'umuzingo mwiza w'umwaka mu cyiciro cy'abaraperi 'Rap Album of the year' yatunguye abantu ubwo yatwaraga ibihembo bitanu mu ijoro ryo ku wa 01 Gashyantare rishyira itariki 02 Gashyantare 2026 I Los Angeles muri Crypto.com Arena.
Kendrick Lamar kuri ubu niwe muraperi ufite ibihembo byinshi bya Grammy dore ko mu kabati abitsemo 27. Arusha ibihembo bibiri (2) Jay Z umaze imyaka myinshi ari we ufite ibisaga 25. Ari ku rubyiniro yavuze ko mu busanzwe atazi kwivuga.
Ati"Nk'ibisanzwe ndi umuraperi ariko sinzi kwitaka. Sindi umuntu mwiza wo kwivuga, icyakora ibitekerezo byanjye mbitambutsa mu ndirimbo".
Kendrick Lamar yavuze ko yishimiye kuba yahawe biriya bihembo noneho yizeza ko Hip Hop ntaho izajya. Yasoje ashimira Imana.
Kendrick Lamar yavuze ko nta ko bisa nko kuririmba inkuru zawe n'umuco wakuriyemo dore ko ariyo ntwaro ifasha ibiragano bitandukanye kumenya amateka yabo.
Uyu muraperi afitanye imikoranire na Dave Free washinze pgLang, Umuryango uharanira imibereho myiza y'abadafite amikoro hirya no hino ku isi.
Kendrick Lamar wakuriye ku mihanda ya Compton, akunze kuririmba ubuzima bushaririye bikamubera iturufu yo gukundwa cyane.
Afitanye amateka na Grammy bitewe n'uko yahatanye mu byiciro 66 kuva yamenyekana akaba yaratsindiye ibihembo 27 mu rugendo rw'umuziki.
Kendrick Lamar yatwaye ibihembo; icya album nziza ya Hip Hop (GNX), ikaba album ya gatanu (5) ihataniye Grammy.
Yari inshuro ya gatatu (3) yikurikiranya Kendrick Lamar ahatana mu byiciro bisumba ibindi (Big Three ;Record, Album, na Song of the Year).
Kuba yahigitse Jay Z si impuhwe kuko abikesha gukora ahozaho 'Consistent'.


Kinyarwanda
English
Swahili









