Itariki y'ubukwe bwa Ag Promoter na Micky
Ag Promoter na Micky basezeranye mu mategeko baboneraho kumenyesha itariki bazakoreraho ubukwe bwabo.
Nyuma y'uko basezeranye mu mategeko bakemeranya kubana nk'umugore n'umugabo, Ag Promoter na Micky bamenyesheje imiryango ko ubukwe buri vuba cyane nta gihindutse.
Ag Promoter na Micky basezeraniye mu murenge wa Nyarugenge ku wa 27 Ugushyingo 2025.
Ni umuhango witabiriwe n'abo muri sinema nyarwanda barimo Aisha Inkindi, Nyambo Jesca, Mitsutsu, Killaman, Soloba,Bamenya wayoboye ibirori byo kwiyakira,Mico The Best,n'abandi.
Mu ijoro ryo kwakira abatumiwe mu birori byabereye ku musozi wa Rebero I Gikondo, Ag Promoter yaboneyeho umwanya wo kumenyesha abantu ko ubukwe buzaba ku wa 31 Mutarama 2026.


Kinyarwanda
English
Swahili









