issa
Inzozi zabaye impamo kuri Ava Peace wakuze arota kuzajya i London

May 24, 2025 - 16:53
 0

Umuhanzikazi Ava Peace wo muri Uganda, ari mu byishimo bidasanzwe nyuma y'uko yerekeje i London, mu Bwongereza, aho yakuze yifuza kujya.

Uyu muhanzikazi wagiye i London yitabiriye igitaramo afiteyo, binyuze kuri konti ye ya X (Twitter) yanditse ashimira cyane umujyanama we Jeff Kiwa, avuga ko yamufashije kugera ku nzozi ze ndetse akamwigisha kwihangana.

Mu butumwa bwe, Ava Peace avuga ko umwaka ushize yari yahawe amahirwe yo kujya i London nk’umuhanzi muto wagombaga gutangiza igitaramo. Nubwo yabanje kubyishimira cyane ubwo yumvaga ibi, umujyanama we yamugiriye inama yo gutegereza amahirwe meza arushijeho, azagaragaza impinduka n’iterambere rye mu muziki.

Ava Peace yagize ati "Hari mu gihe nk’iki umwaka ushize, inshuti yanjye yashakaga kunjyana i London nk’umuhanzi ufungura igitaramo cyariyo. Nari nabyishimiye cyane… ariko navuganye n’umujyanama wanjye arambwira ati, ‘Ava, ntugomba kwihutira ibintu. Kwihangana ni ingenzi. Igihe cyawe kizagera uzajyayo uri umuhanzi ukomeye ufite indirimbo nyinshi zo kuririmba.’"

Nubwo byamubabaje ako kanya, Ava Peace yavuze ko yizeye inama z’umujyanama we maze yiyemeza gukorana umurava ndetse atangira no gukora amashusho y’indirimbo ze zimwe.

Jeff Kiwa yamusezeranyije ko nibakora cyane kandi bagakomeza gushyiramo imbaraga, igihe cye kizagera.

Mu magambo ye Jeff ati "Nibidusaba kurara amajoro tudasinziriye muri situdiyo dukora imiziki no gukora amashusho y'indirimbo nyinshi, tuzabikora… buri kimwe kirashoboka. Uyu mwaka ni uwawe."

Ava Peace yishimiye kugera i London yahoze arota kuzajya

Ava Peace avuga ko nyuma y'umwaka umwe, amagambo y'umujyanama we Jeff Kiwa yaje kuba impamo.

Ati "Bantu banjye, ngira ngo murabibona? Yavugaga ukuri. Ubu yangejeje i London. Ndi mu Bwongereza!!!! Ndashimira cyane umujyanama wanjye kuba atarigeze ananirwa. Urakoze kumbera umubyeyi, ku rukundo n'ubwitange udahwema kunyereka."

Uyu muhanzikazi Ava Peace afite n'indirimbo ye yitiriye Umujyi wa 'London', ndetse muri iyo ndirimbo yitwa London aba yambaye imyambaro iri mu mabara agize ibendera ry'Ubwami bw'u Bwongereza.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Inzozi zabaye impamo kuri Ava Peace wakuze arota kuzajya i London

May 24, 2025 - 16:53
May 24, 2025 - 17:02