Hitabajwe abo mu tugari na Kaminuza mu gitaramo cya Doja Cat
Ubu turi ku isaha ya 20:40 ku isaha y'i Kigali mu Rwanda. Ishusho iri muri Bk Arena itandukanye cyane n'uko byari bimeze ubwo John Legend yataramiraga abarenga 8,000 bo mu bihugu 41. Nta muhanzi urajya ku rubyiniro hariho uvanga imiziki. Abantu bari kwinjira buhoro buhoro, abagezemo hari abatazi ikijya mbere kuko bazanywe mu mudoka kugirango Bk Arena itambara ubusa.
Ubu hari abagitegereje ko intebe zirimo ubusa ziza kwicaramo abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda bemerewe amatike n'imodoka zibatwarira ubuntu n'urubyiruko rw'abakorerabushake bo mu tugari tw'uturere tugize umujyi wa Kigali.
Ijisho ry'umusesenguzi
Nageze kuri Bk Arena saa moya n'igice. Naguze itike ya VIP yaguraga 100,000 Frw. Icyabiteye ni uko nifuzaga kuzaribara naribonye"Ribara uwariraye" aha ni ijoro baba bavuga ariko jyewe ndavuga iby'igitaramo cya Move Afrika.
Hanze ya Bk Arena ntabwo wamenya niba hari icyahabereye kuko nta muriri w'abantu uri mu muhanda.
Icyakora umutekano wakajijwe, ingingo u Rwanda rwihariye muri Afurika yo kurindira abanyagihugu umutekano w'abantu n'ibyabo.
Ku marembo aho basakira itike, hari umupolisi wagize ati"Muve aha mwinjire, buri wese arinjira n'udafite itike". Urabona ko abantu binjira urusorongo nabwo ubona ko nta kanyamuneza ku maso.
Byabanje kuntangaza ngirango sibyo. Hari uwari ufite itike yabuze uwo aziha kuko yashakaga kwinjira kandi adashaka kuzijyana. Yambajije niba nkeneye itike asanga nayibitseho kera. Namusezeye ndinjira.
Mu myanya yo hejuru yarimo bake ariko ubona ko imodoka nizikomeza kuzana ab'ubuntu biza kugenda neza. Icyakora muri VIP twarimo turi bake beza. Indi myanya wabonaga irimo abantu baringaniye ariko bakonje. Mu kibuga imbere y'urubyiniro haratanga ikizere ko biza kugenda neza.
Byatewe n'iki kubura abantu?
Doja Cat ari nk'i Nairobi, Kampala, Lagos , Capetown byamworohera kubona abafana. I Nyarugenge abamukunda ni abari ku ntebe y'ishuri, abandi baba mu bipangu by'imiryango ikize ku buryo byasabaga ko habaho kwamamaza cyane noneho bikagera no kuri babana batagenda mu mihanda ya Kigali.
Itangazamakuru ry'imyidagaduro ryigijweyo. Kuri iyi ngingo hari abanyamakuru batamenye niba igitaramo bazakigiramo uruhare.
Ndetse hari n'abiguriye itike kugirango babashe kukijyamo.
Hano birumvikana ko mu biganiro bikunzwe kandi bifite ijambo rikomeye nta mwanya igitaramo cyahawe uhagije.
Byari kuba byiza kwishyura ibitangazamakuru by'imyidagaduro bikamamaza ari nako bikundisha abantu impamvu y'igitaramo.


Kinyarwanda
English
Swahili









