Abakobwa bambaye ibiriho amafoto ye, guherekezwa na polisi n'imodoka zanditseho izina rye: Ijoro rya The Ben I Kampala-AMAFOTO
The Ben uri mu bahanzi bakunzwe muri Afurika y'iburasirazuba yageze I Kampala mu ijoro ryo ku itariki 15 Gucurasi 2025.
Akigera ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Entebbe yahasanze abakobwa bafite indabyo, abambaye imyenda iriho ifoto ye, imodoka zamuherekeje zanditseho The Ben ndetse hari imodoka ya polisi yamuherekeje kugera kuri Kampala Serena Hotel.
The Ben yakiriwe na Alex Muhangi uri mu bateguye igitaramo, Muyoboke Alexis, Kevin Kade barazanye na DJ Flix.
Ubwo The Ben yari ahagurutse Entebbe yerekeza kuri Kampala Serena Hotel yagaragiwe n'imodoka zirenga 10 zamugejeje Aho yacumbitse.
Igitaramo gitegerejwe ku itariki 17 Gicurasi 2025 azafatanya na Symphony Band, Kevin Kade, Element Eleéh na DJ Flix.
Kwinjira muri iki gitaramo , ni ibihumbi 150 UGX (agera ku bihumbi 60 Frw) , ameza azaba ateye muri VIP azaba agura ibihumbi 400 UGX ( agera ku bihumbi 160 Frw) na ho ameza yicaraho abantu umunani azaba agura miliyoni 3 UGX ( agera kuri miliyoni 1,2 Frw).


Kinyarwanda
English
Swahili









