Crysto Panda yashimiye The Ben wamwizeye abandi baramuheje
Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Crysto Panda wo muri Uganda, yavuze ko The Ben afite igisobanuro kinini kuri we kuko yemeye gukorana nawe abandi bataramuhaga agaciro.
Crysto Panda na The Ben bahuriye mu ndirimbo yitwa 'Asht' yagiye hanze mu 2018, ubwo uyu muhanzi yari akizamuka nyamara icyo gihe The Ben we yari umuhanzi munini mu Rwanda ndetse no muri Uganda.
Iyi ndirimbo yaje no kuba nini mu Rwanda no muri Uganda by'umwihariko ndetse izamura izina rya Crysto mu muziki wa Uganda.
Crysto Panda ubwo yari mu kiganiro 'NRG AM Show' cya radiyo NRG ishami rya Uganda, agaruka ku gitaramo cya The Ben kiba kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025, muri Serena Hoteli i Kampala, yamushimiye bikomeye avuga uko yemeye gukorana nawe abandi bahanzi b'amazina akomeye bataramwumvaga.
Yagize ati "Nkunda The Ben bagenzi! Numva umuntu wabanye nawe nta wundi muntu uraho utamwibagirwa, Uyu niwe muntu wenyine wampaye umwanya mu gihe abandi batanyizereragamo, rero sinakwibagirwa The Ben."
Panda kandi yongeye gukomoza ku mushinga mushya w'indi ndirimbo afitanye na The Ben, avuga iri muri situdiyo kwa Nessim utunganya imiziki, igisigaye ari uko The Ben aririmba igice cye gusa. Nessim ni we wanakoze indirimbo ya mbere aba bahanzi bahuriyemo mu 2018.
Crysto Panda ashimira The Ben wamwizeye abandi baramuheje
The Ben agiye gukorera igitaramo i Kampala muri Uganda afata nko mu rugo ha kabiri


Kinyarwanda
English
Swahili









