Miliyali $10 zo mu ruganda rw’imyidagaduro muri Afurika ziri guterwa hejuru hakabura uzisama (Avugwa mu myidagaduro)
Umugabane w’Afurika ufatwa nk’utaramenya ko imyidagaduro ifite agaciro nk’izindi nzego z’ubuzima aho usanga ibihugu bimwe nk’u Rwanda bishyira imbere ishoramari rishingiye ku bukerarugendo, serivisi, inganda, ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Nyamara Afurika ikungahaye ku muco, inkuru zibarwa zigatera kuzana amarira mu maso, amateka yabuze kibara n’ubuzima butangaje ku buryo byose bishyizwe mu ndirimbo, filimi n’ibiganiro bishobora kwinjiriza uyu mugabane wa bene Gakara akayabo gasaga miliyali $10 buri mwaka.
African Export-Import Bank (Afreximbank) ibinyujije muri gahunda yise Fund for Export-Development in Africa (FEDA), hateganyijwe gutera inkunga igisata cya filimi mu buryo izikinirwa muri Afurika zizabasha kwisanga ku isoko mpuzamahanga. Miliyali $1 izashyirwa mu mishanga migari bigizwemo uruhare Creative Africa Nexus (CANEX) nk’izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga izaterwa inkunga.
Professor Benedict Oramah, wa Afreximbank yavuze ko filimi ari inkingi ya mwamba muri gahunda ya CANEX kandi barateganya gutangiza ikigega gikusanya inkunga zigenewe filimi zikinirwa muri Afurika. Ku bwe asanga ibyo nibikorwa neza filimi zo muri Afurika zizarushaho gutera imbere no guhanga n’ibibazo zihura nazo.
Ikigamijwe ni ukongerera ubushobozi abakora filimi, ibiganiro bya televiziyo noneho bagahabwa amikoro ku buryo zizaba ari filimi zibara inkuru zo kuri uyu mugabane ariko mu buryo bugezweho. Imibare ya UNESCO yerekana ko filimi zo muri Afurika zinjiza miliyali $5 ku musaruro mbumbe w’Afurika, izo filimi ziha akazi abasaga miliyoni 5 muri Afurika.
Bimwe mu bibazo by’ingutu bihura n’abakora filimi n’ibikoresho bigezweho, inzu zabugenewe zo gukiniramo, isoko ryo kugurisha izo filimi. Nibura habarwa inzu 2000 zo kwerekaniramo filimi (Cinema screens)
Simi yabwiye VJ Adams ko imyitwarire ye ko itamwemerera kugira inshuti mu ruganda rw’imyidagaduro muri Nigeria kuko hari ibyo abona atabasha gukora kandi ari byo byakamuhuje n’abo yakabaye yita inshuti.
Asobanura ko akazi ke ari ugukora umuziki ku buryo ibikorwa byo hanze atabyibonamo kandi aribyo bihuza abantu cyane.
Shatta Wale yanenze Leta ya Ghana
Shatta Wale uri mu bahanzi bayoboye umuziki wa Ghana yikomye Leta yabo ayisaba guha agaciro abakora amashusho n’ibiganiro byerekana iterambere ry’imyidagaduro ya Ghana (Content Creators).
Shatta Wale rero abona ari umwanya mwiza wo kubwiza ukuri Leta ku buryo irekera aho gufata bariya bakora amashusho nk’abantu babikora ari ukwirwanaho kuko ari akazi gatunze benshi kandi kerekana ubuhanzi bwa Ghana.
Davido yujuje miliyoni 11 kuri Spotify
Mu mateka y’umuziki we, Davido nyuma yo gushyira hanze album ya Gatanu yise 5ive yujuje miliyoni 11 z’abamwumva kuri Spotify.
Davido yikomanga mu gatuza akavuga ko ibyo ari kugeraho ari we ubwe n’Imana.
Miliyali $10 zo mu ruganda rw’imyidagaduro muri Afurika ziri guterwa hejuru hakabura uzisama
Umugabane w’Afurika ufatwa nk’utaramenya ko imyidagaduro ifite agaciro nk’izindi nzego z’ubuzima aho usanga ibihugu bimwe nk’u Rwanda bishyira imbere ishoramari rishingiye ku bukerarugendo, serivisi, inganda, ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Nyamara Afurika ikungahaye ku muco, inkuru zibarwa zigatera kuzana amarira mu maso, amateka yabuze kibara n’ubuzima butangaje ku buryo byose bishyizwe mu ndirimbo, filimi n’ibiganiro bishobora kwinjiriza uyu mugabane wa bene Gakara akayabo gasaga miliyali $10 buri mwaka.
Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika uvuga ko Afurika ikoze neza ishoramari, uruganda rw’imyidagaduro rwakwinjiza miliyali $10 buri mwaka, hagahangwa akazi kabarirwa muri za miliyoni buri mwaka.
Kugeza ubu Nigeria ibarirwa miliyali $1 nk’agaciro k’uruganda rw’imyidagaduro yabo. Biterwa n’uko bajya gutaramira I mahanga bakinjiza amadevize babikesha umuziki, filime n’ibindi byo mu myidagaduro.
Bimwe mu bibazo bizitiye abanyempano bo muri Afurika:
Ubu bujura butwara Afurika miliyoni $100 zo mu muziki gusa.
Hari imbogamizi z’inzu zitunganya ibihangano, imbuga zicuruza imiziki ku buryo henshi imishinga ipfira mu bitekerezo.
Ubwenge buke bw’aba mu myidagaduro
Buri gisata cyose kukibamo bisaba ubumenyi bw’ibanze ku buryo nibura ukora ibyo wahuguwemo niba utarabashije kujya kubyiga ku ntebe y’ishuri. Hano muri Afurika niho umuntu avuga ko afite impano kandi akagerageza ikamutunga nta mahugurwa yahawe cyangwa se ngo ajye kwihugura mu byo akora.
Ibihugu bimwe byo muri Afurika nta bikorwaremezo bifite bishobora gukurura abashoramari cyangwa se bishobora gufasha abahanzi kubyaza umusaruro igikundiro bafite.


Kinyarwanda
English
Swahili









